Kigali

Bebe Cool agiye gushyira Jose Chameleone mu kiruhuko cy'izabukuru

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:2/10/2023 10:00
0


Bebe Cool yatangaje ko Jose Chameleone naramuka yishoye mu ntambara yo guhangana nawe mu muziki azahita amwohereza mu kiruhuko cy'izabukuru nk'uko yakuye Bobi Wine mu muziki akigira muri Politiki.



Kugeza  ubu, mu myidagaduro ya Uganda nta kindi kiri kuvugwa ndetse gitegerejwe cyane uretse ihangana ritegerejwe hagati y'ibihangange bibiri Bebe Cool hamwe na Chameleone.

Ibi byatangijwe n'umuyobozi Thomas Tayebwa, ubwo mu minsi ishize yabinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga agaragaza ko nyuma yo kubona ibyabaye hagati ya Cindy Sanyu na Sheebah Karungi, ko byaba byiza kurushaho Bebe Cool na Chameleone nabo bagaragaje ubuhangange bwabo  bagahanganira ku rubyiniriro buri wese akerekana icyo afite arusha undi, ndetse anavuga ko n'umuntu uzagerageza kubitegura azamufasha yivuye inyuma.

Nyamara n'ubwo iri hangana ritari ryashyirwa ku murongo ngo hamenyekane uko rizakorwa n'igihe cyo kuzakorwa, Bebe Cool we yamaze kurishyuhamo ari kwirahira aho ageze hose aha gasopo Jose Chameleone niba agikeneye gukora umuziki.

Ubwo yari mu gitaramo yakoreye ku kibuga cya Lugogo, Bebe Cool yafashe indanguruamajwi avuga ijambo ryuzuye ubwishongozi yumvikanisha uburyo ari umuntu udasanzwe mu muziki wa Uganda.

Bebe Cool yagize ati "Nk'uko nohereje Bobi Wine mu isi ya Politiki, muzirikane ijambo ryange. Nyuma y'uko nzahangana na Jose Chameleone, mutegure igitaramo cyo gusezerera Jose Chameleone mu muziki."

Si ibyo gusa kandi, Bebe Cool yishongora cyane yongeye gusubiramo uko yatsinze Bobi Wine mu ihangana bakoze hanyuma avuga ko n'ubwo ari muri Politiki ariko aramutse yongeye kugaruka yakongera akamutsinda.

Bebe Cool aheruka guhangana na Bobi Wine mu gitaramo cyabereye Lugogo Cricket mu mwaka wa 2012 mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gicurasi. Iki nicyo gitaramo cy'amateka mu muziki wa Uganda kugeza magingo aya kubera umubare w'abitabiriye iki gitaramo. Bebe Cool yahereye kera mu myaka ya 2018 ahora ahanganye na Bobi Wine.


Nyuma yo guhangana na Bobi Wine, Bebe Cool arashaka kwiyongeza Jose Chameleone


Bebe Cool w'imyaka 46 yavuze ko ashaka kohereza Jose Chameleone mu kiruhuko cy'izabukuru


Mu mwaka wa 2012 nibwo Bebe Cool na Bobi Wine bakoze igitaramo cyo guhangana na nubu gifatwa nk'aho ari cyo gitaramo cya mbere cyabayeho cyiza muri Uganda


Jose Chameleone ashobora guhangana na Bebe Cool warahiriye kumushyira mu kiruhuko cy'izabukuru





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND