Meet and Greet yahuriyemo abakunda The Ben yaranzwe n'ibintu bidasanzwe. Abanyarwanda bari benshi kandi buzuye ibyishimo. Ni mu gihe abafite amafaranga i Bujumbura bari baguze imeza z'abantu 8 kuri miliyoni 10 Fbu ku buryo wabonaga ko zabuze. Mu Burundi amasaha ntabwo abakanga kuko barakesha. Nta kibazo cyo gufunga ibitaramo nk'uko i Kigali bimeze.
Dr Claude yahamagawe aririmbira abafana. Byahinduye isura kuko abari baharibose bahagurutse barawukata karahava. Bigaragara ko yakoresheje amahirwey’iminota mike yari ahawe yiyubutsa abafana.
Ami Pro The Mc yavuze ko The Ben ari kumwe n’umugore we na Sat-B ari kumwen’umukunzi we. Yabasabye guhaguruka bakaramutsa abafana. Pamellayahamagawe ku rubyiniro abantu bamwakirana ibyishimo. Ni ko byagenze kuri Babo wahamagaye mama we akaza kuramutsa abarundi.
4.Big Fizzo yari ananiwe
Big Fizzo yari kubanziriza The Ben ku rubyiniro birangira abanje gufata iminota yogusinzira aho akangukiye asanga The Ben arasoje abona kujya ku rubyiniro ubona ko ananiwe.
5. Abanyarwanda baje gushyigikira The Ben
Dj Brianne, Junior Giti, M Izzo, Bahati Makaca, Sky2, Fuadi Uwihanganye, Uncle Austin, Rwema Dennis n’abandi batandukanye bari baje gushyigikira The Ben.Ni igitaramo cyaranzwe no gusangira ku bafana banafata amafoto y’urwibutso dore ko bari bamaze imyaka 15 batabona The Ben.
6. The Ben yibwe telefoni
Igitaramo kigana ku musozo The Ben yabuze telefoni irashakishwa irabura. Ntabwo kugeza ubu haramenyekana uwayitwaye. Ni IPhone 14 Pro Max.
TANGA IGITECYEREZO