Hafi 20% y'abana batoranyijwe ngo bajye mu irerero rya Bayern Munich basanze barabeshyewe imyaka n'ababyeyi babo ndetse n'abatoza babatozaga.
Mu
kiganiro Minisiteri ya siporo n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda
FERWAFA, bagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane, irerero rya Bayern Munich
yari ingingo nyamukuru, aho hagaragajwe ibikorwa by'irerero aho bigenze ndetse
n'umusaruro wavuye mu bana batoranyijwe.
Ni ikiganiro
cyari kiyobowe na Minisitiri wa Siporo,Aurore Mimosa Munyangaju ndetse harimo
umuyobozi wa FERWAFA n'abandi bakorana bya hafi. Muri raporo y'ibanze
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yavuze ko igikorwa cyo gutoranya
abana cyari cyagenze neza ariko hakaza kubamo ikibazo cyo kubeshya imyaka. Yagize
ati” Mu guhitamo abana twarebye ku bushobozi bwabo kandi bose bari beza. Nyuma
yo kubahitamo twongeye kureba neza imyaka yabo hakurikijwe amategeko ariko
dusanga hari ibyakozwe n’ababyeyi bifuzaga ko abana babo batoranywa."
Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa yemezako iri rerero ryitezweho kuzatanga umusaruro w'ikitegererezo mu bakinnyi b'abanyarwanda
Tariki
17 Nzeri 2023 ni bwo kuri Stade ya Bugesera abatoza ba Bayern Munich
bafatanyije na bamwe mu batoza bazwiho kureba impano z'abana mu Rwanda bahisemo
abana 43 bazajya muri Academy ya Bayern Munich.
Vice
Perezida wa kabiri wa FERWAFA ,Mugisha Richard nawe wari muri iki kiganiro,
yashimangiye ubu buriganya bw'imyaka bwabaye, nk'umuyobozi wari ukuriye iki
gikorwa.
Yagize
Ati" "Twatoranyije abana 100 baturutse mu Rwanda hose ariko twemeza
ko 43 ari bo bagomba gukomeza, kongeraho barindwi basimbura abagira ikibazo.
Abo uko ari 50 ntibagezeyo bose kuko harimo ibibazo."
"Dufatanyije
na REB [Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda]
na NIDA [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu] twarebye ibyangombwa
by’abatoranyijwe dusanga 20 barabeshye. Hari ababikoze mbere yo gutoranywa
ndetse n’ababikoze nyuma yo kubafata. Tubimenye twahise tubasezerera."
Vice Perezida wa kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard avuga ko bashakaga abana bavutse 2010 na 2011, ariko bakaba barasanzemo n'abavutse 2007
Usibye
aba bana kandi, hatoranyije n'abana 10 bazajya mu Gikombe cy’Isi gihuza amakipe
y’abana baturuka mu bihugu bifitanye imikoranire na Bayern Munich ’FC Bayern
Youth Cup’ kizaba mu Ukwakira 2023.
Irerero
rya Bayern ryaje risanga irerero rya PSG rimaze imyaka isaga ibiri, aho rikorera
mu Karere ka Huye. Aya marerero yabayeho biturutse ku masezerano aya makipe
yombi yagiranye n'u Rwanda binyuze mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB).
TANGA IGITECYEREZO