Kigali

Umwe ntiyabanyuze! Ibyamamarekazi byashakanye n’abagabo benshi ku isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/09/2023 9:37
0


Bimaze kumenyerwa ko ibyamamare by’abagabo aribyo bizwiho gushaka abagore barenze umwe, ibi ariko bimaze no gufata indi ntera mu byamamarekazi by’abagore aho hari n’abamaze kurushinga n’abagabo barenze batanu mu gihe gito.



Benshi bavuga ko ntacyamamare gihirwa no kurushinga bitewe n’ubuzima babamo ndetse ibi bishimangirwa n’agatanya zitasiba gusinywa buri munsi mu byamamare. Time Magazine yatangaje ko ibyamamare biba bifite amahirwe 40% yo kurushinga rugakomera nta gatanya. 

By'umwihariko iyo bigeze ku byamamarekazi byo mu ngeri zose usanga ingo zabo zisenyuka zitamaze kabiri bigatuma bakomeza gushakana n’abandi. Ngo muri Hollywood 97% by’ibyamamarekazi bikoze gatanya bihita byongera kurushinga n’abandi bagabo ndetse hari n’abazwi bamaze guca agahigo ko gukora ubukwe inshuro zirenze ishanu (5).

Ibi kandi ngo byakuyeho imyumvire abantu bari bafite yuko ibyamamare by’abagabo aribyo bishaka abagore benshi, nyuma yuko bimwe mu byamamarekazi bimaze kubana n’abagabo benshi. Twabateguriye urutonde rw’ibyamamarekazi by’imahanga bimaze kubana n’abagabo benshi:

1.Jennifer O’Neil

Icyamamarekazi muri Sinema, Jennifer O’Neil, uvuka mu gihugu cya Brazil, yaciye agahigo ko kurushinga n’abagabo icyenda (9). Uyu mugore wamenyekanye mu myaka ya kera nko muri filime ‘Summer of 42’, ‘The Innocent’ n’izindi, yakoze ubukwe n’abagabo 9. Ubwo yarafite imyaka 17 nibwo yarushinze ku nshuro ya mbere na Dean Rossiter mu 1965 bahana gatanya mu 1971.

Kuva ubwo Jennifer O’Neil yakomeje kubana n’abandi bagera ku munani kugeza mu 1996 ubwo yarushingana n’umugabo wa cyenda witwa Mervin Disney Jr. ari nawe bakiri kumwe kugeza ubu.

2.Lana Turner

Umukinnyi wa filime wakanyujijeho muri Hollywood, Lana Turner, witabye Imana azize indwara ya kanseri, yapfuye afite imyaka 74 amaze kurushinga n’abagabo umunani. Lana Turner wamamaye muri filime zirimo ‘The Bad & The Beautiful’, ‘Madame X’ n’zindi, nubwo yashakanye n’abagabo benshi, yabyaye umwana umwe gusa yabyaranye n’umugabo we wa mbere witwa Joseph Stephen babanye kuva mu 1942 kugeza mu 1943.

3. Rue McClanahan

Umunyarwenyakazi Eddi-Rue McClahan, uzwiho kuba yarasekeje benshi muri filime y’uruhererekane yakinnye yitwa ‘The Golden Girl’, azwiho kuba nawe yaragiye arushinga n’abagabo benshi uko imyaka yagiye isimburana. Rue McClahan yarushinze n’abagabo umunani kuva mu 1958 arushingana Tom Bish bamaranye umwaka umwe gusa. Kuva batandukana Rue yakoze ubukwe n’abandi bagabo barindwi.

4. Pamela Anderson

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime, Pamela Anderson, uvuka muri Canada wigeze guca ibintu mu itangazamakuru ubwo hajyaga hanze filime yakinnye y’urukozasoni, nawe azwiho kuba yarashakanye n’abagabo barindwi (7). 

Uyu Pamela wakunzwe no kuririmbwa n’abahanzi benshi, yarushinze n’abagabo barindwi barimo umuhanzi Tommy Lee ari nawe babyaranye abana babiri ndetse couple yabo yaciye ibintu hagati yo mu 1995 kugeza 1998. Pamela kandi yanatunguye benshi mu 2020 ubwo yarushinganga na Jon Peters wahoze ari umurinzi we (Bodyguard).  Uyu wari n’umugabo we wa 7 batandukanye mu 2022.

5.Jennifer Lopez

Umuhanzikazi w’icyamamare Jennifer Lopez, benshi bita J-LO, niwe uza ku mwanya wa mbere mu bahanzikazi bamaze kurushinga kenshi. Kugeza ubu Jennifer Lopez w’imyaka 53 amaze gukora ubukwe n’abagabo bane. Bwa mbere J-Lo yarushinze mu 1997 na Ojani Noa bamaranye umwaka umwe gusa. 

Mu 2001 yahise arushinga na Cris Judd wari umubyinnyi we batandukana mu 2002. Yahise ajya mu rukundo n’icyamamare muri sinema Ben Affleck nabo ntibamarana kabiri batandukana mu 2004.

Jennifer Lopez muri uwo mwaka wa 2004 yahise arushinga n’umuhanzi Marc Anthony baza gutandukana mu 2014. Uyu muhanzikazi yakomeje gukundana n’abagabo batandukanye kugeza mu 2021 yongeye gukundana na Ben Affleck bari bamaze imyaka 20 batandukanye. Urukundo rwabo barushimangiye ubwo baherutse kurushinga muri Kamena ya 2022.

6. Kim Kardashian

Icyamamare mu mideli Kim Kardashian, nawe amaze kugacishaho mu gutandukana n’abagabo. Magingo aya uyu mugore wamenyekanye kubera gukina filime y’urukozasoni, amaze kurushinga inshuro eshatu. 

Ubwo yarafite imyaka 19 gusa yarushinze na Damon Dash babanye kuva mu 2000 kugeza mu 2004. Mu 2011 Kim yarushinze n’icyamamare muri NBA, Kris Humphries bamaranye amezi 8 gusa bahita batandukana.

Ntibyatinze Kim Kardashian ahita ajya mu rukundo n’umuraperi Kanye West aho batasibaga kuca ibintu ku mbuga nkoranyambaga. Barushinze mu 2014 bahana gatanya mu 2021 nyuma y’imyaka 7 babanye ndetse bamaze no kubyarana abana 4.

7. Janet Jackson

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Janet Jackson, umuvandimwe wa Michael Jackson, kimwe na Kim, nawe amaze kurushinga n’abagabo batatu. Ubwo yarafite imyaka 18 Janet yarushinze n’umuhanzi James DeBarge gusa ntibamarana kabiri. Mu 1991 yarushinze na Rene Elizondo batandukana mu 2000.

Uyu muhanzikazi mu 2002 yarushinze n’umuhanzi Jermaine Dupri batandukana mu 2009. Mu 2012 Janet Jackson yarushinze na Wissam Al Mana batandukana mu 2017.

8. Britney Spears

Icyamamarekazi mu njyana ya Pop, Britney Spears nawe ari mu byamamarekazi byashakanye n’umugabo urenze umwe.  Mu 2004 Britney yarushinze na Jason Alexander batandukana bamaranye umwaka umwe. 

Muri uyu mwaka kandi yahise arushinga n’umubyinnyi Kevin Federline batandukana mu 2007. Kuva mu 2018 uyu muhanzikazi yakundanaga na Sam Asghari barushinze mu 2022 ndetse mu mpera z’ukwezi gushize nibwo batangaje ko batandukanye bari gushaka na gatanya.

9. Angelina Jolie

Umuherwekazi akaba n’icyamamare muri sinema, Angelina Jolie, nawe ntiyanyuzwe no kubana n’umugabo umwe gusa. Mu 1996 Jolie yarushinze na Jonny Lee Miller batandukana mu 1999. Mu 2000 yahise arushinga na Bob Thornton batandukana mu 2003. 

Kuva ubwo Jolie yahise ajya mu rukundo n’icyamamare Brad Pitt bamara igihe kinini barambagizanya kugeza mu 2014 barushinze. Couple ya Jolie na Pii yaciye ibintu yaje gutandukana mu 2019 .

10.Kate Winslet

Umukinnyi wa filime Kate Winslet, uzwi cyane ku izina rya ‘Rose’ kubera filime yakinnye yitwa ‘Titanic’, nawe yashakanye n’abagabo batatu. Mu 1998 yarushinze na Jim Threapleton batandukana mu 2001. Mu 2003 Kate yarushinze na Sam Mendes baza guhana gatanya mu 2010. Umugabo we wa gatatu ari nawe bakirikumwe witwa Abel Smith bakundanye mu 2011 baza kurushinga mu 2012 kugeza magingo aya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND