Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo kureba umukino ishobora kongera gukoreramo amateka yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Ku wa Gatandatu w'iki Cyumweru Saa Kumi n'ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium nibwo hategerejwe umukino ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriyemo Al Hilal Benghazi yo mu Misiri.
Uyu uzaba ari umukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri ry'imikino ya CAF Confederation Cup. Nubwo habura iminsi 4 ngo ube ikipe ya Rayon Sports yahise ishyira ibiciro hanze ku bashaka kuzawureba.
Ibi biciro birimo ibyiciro 2 ,ku bazagura amatike mbere ahasanzwe ni ibihumbi 5 Frw , ahatwikiriye ni ibihumbi 10 Frw,imyanya y'icyubahiro (VIP) ni ibihumbi 25 Frw naho ahisumbiye ku myanya y'icyubahiro (VVIP) ni ibihumbi 50 Frw.
Ku bazagura amatike ku mu nsi w'umukino ho igiciro kizaba cyiyongereye, ahasanzwe ni ibihumbi 7 Frw, ahatwikiriye ni ibihumbi 15 Frw, imyanya y'icyubahiro ni ibihumbi 30 Frw naho ahisumbiye ku myanya y'icyubahiro ni ibihumbi 50 Frw n'ubundi.
Kugura aya matike ni ugufata telefone ugakanda *702# ubundi ugakurikiza amabwiriza.
Uyu ushobora kuzaba umukino Rayon Sports yongera gukoreramo amateka yo gusubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup kuko irasabwa gutsinda gusa.
Umukino ubanza wabaye ku Cyumweru gishize amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 aho Rayon Sports yari yabanje igitego ariko iza kwishyurwa nyuma.
Ibiciro byo kureba umukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi
Rayon Sports isabwa gutsinda Al Hilal Benghazi yo muri Libya igahita ijya mu matsinda ya CAF Confederation Cup
TANGA IGITECYEREZO