RFL
Kigali

Muhoza Maombi yibukije abizera ko bazambara amakamba atatseho inyenyeri anavuga ku gitaramo cye cya mbere-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/09/2023 23:57
0


Umuramyi Muhoza Maombi yashyize hanze indirimbo nshya yise "Amakamba" anavuga kuri Album ye ya mbere y'indirimbo 10 ndetse n'igitaramo cye azakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Mu kiganiro na inyaRwanda, Muhoza Maombi yagize ati "Ubutumwa ni ukwibutsa abantu ko tuzambara amakamba atatseho inyenyeri tugeze mu ijuru. No kubibutsa ko hari ahandi tuzaba hataba ibibazo duhura nabyo mu isi nk'uburwayi, urupfu, ubukene n'ibindi".

Muhoza Maombi ukunzwe mu ndirimbo "Iby'Imana ikora" yakoranye na Bigizi Gentil, yongeyeho ko yakoze "Amakamba" mu kwibutsa abantu ko 'abahinduriye abandi kuba abakiranutsi bazaka nk'inyenyeri bityo bidukangurire gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza buzana abantu kuri Kristo".

Yavuze ko ahugiye cyane mu gusoza Album ye ya mbere, ibura indirimbo nke ikuzura. Ni Album izaba igizwe n'indirimbo 10. Maombi avuga ko mu byo ateganya gukora bitari kera harimo n'igitaramo cye cya mbere kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa ntaremeza itariki.

Ari mu bihe bye! Muhoza Maombi watangiye kuririmba kuva mu bwana bwe ariko akaba amaze umwaka umwe kuva atangiye gusohora indirimbo ze bwite, akomeje kwerekwa urukundo mu muziki we. Indirimbo ye "Iby'Imana Ikora" yakoranye na Gentil Bigizi imaze kurebwa b'abarenga ibihumbi 170.

Indirimbo "Amashimwe" yakoranye na Patient Bizimana nayo yarakunzwe cyane. "Humura" yamwinjije mu muziki mu buryo bweruye imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 22 mu mwaka umwe imaze kuri Youtube. Amaze gukora indirimbo 5 mu mezi 12, ibisobanuye ko buri mezi 2 ashyira hanze indirimbo nshya. Ni ibintu bikorwa n'abahanzi mbarwa.

Indirimbo "Amakamba" ya Muhoza Maombi yakozwe na Kavoma mu buryo bw'amashusho. Ni mu gihe amajwi yayo yakozwe na Eric na Gakunzi muri Capital Records ari naho akorera indirimbo ze nyinshi ndetse akaba ari nabo bamukorere indirimbo ye ya mbere yise "Humura".


"Abahinduriye benshi kuba abakiranutsi bazaka nk'inyenyeri bambikwe n'amakamba"


Muhoza Maombi arateganya gukora igitaramo cye cya mbere


Muhoza Maombi asigaje indirimbo nke akuzuza Album ya mbere


Muhoza Maombi ni umuramyi wo guhangwa amaso!

REBA INDIRIMBO NSHYA "AMAKAMBA" YA MUHOZA MAOMBI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND