Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023 itsinda ryaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryageze i Kigali mu Rwanda aho rije gutangiza urusengero rushya rwitwa First Institution Baptist Church (FIBC).
Iri tsinda ryageze mu Rwanda mu masaha ya saa munani z'amanywa, ryakiranwe urugwiro n'abari baje kuryakira i Kanombe ku kibuga cy'indege, maze nabo bahamya ko banejejwe no kugera mu Rwanda amahoro.
Umuyobozi w'iri torero muri Amerika akaba ari nawe waritangije, Dr Warren Stewart wishimiye byimazeyo kugera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yavuze ko igitekerezo cyo kuzana iri torero mu Rwanda yagihawe bwa mbere n'umuryango wa Bishop Habineza Jean Claude n'umufasha we Rev Pastor Solange Habineza.
Dr Warren Stewart, watangije FIBC akaba anahagarariye iri torero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Dr. Warren yagize ati "Turi hano kugira ngo tuzane Kristo dusangize abantu Kristo n'urukundo rwe." Yongeyeho ko yishimiye gukorana n'abo yasanze mu Rwanda bagafataniriza hamwe mu kuzanira ubuzima buzima abifuza kumva inkuru nziza ya Yesu Kristo.
U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri muri Afurika gitangijwemo iri torero nyuma ya Afurika y'Epfo. Dr Warren yavuze ko impamvu bahisemo kurizana mu Rwanda ari uko bumvise ko hari abanyarwanda benshi basanzwe binjira muri iri torero bakoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga none ubu bakaba bahisemo kuribazanira hafi.
Avuga ku buyobozi bwo mu Rwanda buha ubwisanzure amadini n'amatorero bihakorera, Dr Warren yagize ati: "Imana ni nziza kandi nitwumvira abo yashyizeho, buri wese azagira ubwisanzure."
Abagize itsinda ryavuye muri Amerika bishimiye cyane kugera mu Rwanda
Rev. Pastor Solange Habineza yavuze ko bakoze urugendo rurerure bafungura iri torero mu bihugu butandukanye birimo u Bwongereza, Arizona no muri Afurika y'epfo, none bakaba bifuje no kuza kurifungura mu Rwanda.
Yunze mu rya Dr Warren avuga ko batekereje kuzana iri torero mu Rwanda nyuma yo kubisabwa n'abantu benshi babakurikiraga mu buryo bw'ikoranabuhanga bifuje ko baribazanira hafi bakajya baterana bitabagoye.
Uko gahunda yose iteye
Rev Pastor Solange yanaboneyeho ararika abantu bose mu giterane bafite kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 kibera kuri Kacyiru Ligue. Yasobanuye ko guhera saa tatu bari bube bafite amateraniro asanzwe no gusengera abakozi b'Imana naho nyuma ya saa sita bakaba bafite igitaramo cyatumiwemo abahanzi barimo Ben na Chance n'abandi.
Akanyamuneza kari kose ku banyarwanda bakiriye itsinda ryaturutse muri Amerika
TANGA IGITECYEREZO