RFL
Kigali

Rusizi: Umugabo yagwiriwe n'ipoto y'amashanyarazi arapfa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:23/09/2023 22:55
0


Umugabo wari uhagaze hafi ya Gare yo mujyi wa Rusizi, yagwiriwe n'ipoto y'amashanyarazi imukubita mu mutwe ahita apfa.



Uwitwa Hakizimana Gad uri mu kigero cy'imyaka irenga 30 yagwiriwe n'ipoto y'amashanyarazi  ahita apfa. Uwo mugabo yapfuye ubwo yari ahagaze mu mujyi wa Rusizi mu Murenge wa Gihundwe mu kagari ka Burunga.

Mu masaha ya saa mbiri zo kuri uyu wa Gatandatu tariki  23 Nzeri 2023, uwo mugabo wari kumwe na bagenzi bari bahagaze ku muhanda wegereye gare y'Akarere ka Rusizi, yagwiriwe n'ipoto y'amashanyarazi imukubita mu mutwe ahita apfa.

Amakuru InyaRwanda yahawe n'uwageze aho Hakizimana yapfiriye, yavuze ko intandaro y'urupfu rwe yaturutse ku biti byatemwe n'abagabo babiri byari hafi y'umuhanda, ibyo byagwiriye insinga z'amashanyarazi bituma amapoto izo nsinga zariho agwa. Imwe muri ayo mapoto yari ikoze muri beto (Beton) yahise imugwira mu mutwe ahita apfa.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi buvuga bwemeje ko uwo yishwe n'ipoto biturutse ku biti byatemwe bikagwira insinga z'amashanyarazi zikagwisha ipoto yishe uwo muturage.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet aganira na InyaRwanda yavuze ko inzego z'umutekano zahise zitangira gukurikirana abatemaga ibiti kugira ngo barebwe niba hari uruhare bagize muri iyo mpanuka.

Yagize ati"Icya mbere cyakozwe nuko twihanganishije umuryango wagize ibyago ukabura umuntu wabo. Inzego z'umutekano zahise zihagera zitangira no gukurikirana abatemye igiti kugira ngo harebwe niba hari uwagize uruhare mu kugira ngo ipoto imugwire mu batemye igiti.

Icyo twavuga ntabwo igiti kigeze kimugwira ahubwo batemye igiti nacyo kigwira insinga z'amashanyarazi zari kuri ayo mapoto atuma ipoto imugwira."

Dr Kibiriga yakomeje asaba abatema ibiti kujya bagira ubushishozi bakareba niba bitegereye amapoto y'amashanyarazi.

Yagize ati: "Abatema ibiti bagomba gushishoza bakareba niba nta bintu byakangirika ndetse bakareba intera iri aho bishobora  kugwa n'ahari  insinga z'amashanyarazi zibegereye."

Umurambo wa Hakizimana Gad wajyanwe mu bitaro bya Gihundwe mu gihe abagabo babiri bari bahawe ikiraka cyo gutema ibiti batawe muri yombi  kugira ngo bakorweho iperereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND