Ikipe ya APR FC yateshejwe amanota na Marine FC mu mukino w'ikirarane wo ku munsi wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 23 Nzeri 2023 saa cyenda kuri sitade Umuganda yo mu karere ka Rubavu habereye umukino Marine FC yari yakiriyemo APR FC.
Wari umukino w'ikirarane wo ku munsi wa mbere wagombaga kuba warabaye taliki 21 zukwezi gushize ariko birangira utabaye bitewe nuko APR FC yagombaga gukina na Gaadiidka FC mu mikino y'ijonjora rya mbere ry'imikino ya CAF Champions League.
APR FC niyo yafunguye amazamu hakirikare mu gice cya mbere ku munota wa 12 ku gitego cyari gitsinzwe na Apam Bemol. Mu gice cya kabiri Marine FC yaje yahinduye imikinire bituma ku munota wa 62 ibona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Usabimana Olivier.
Nyuma y'uko APR FC yishyuwe, Nshuti Innocent yahise atsinda igitego cya 2 ku munota wa 71. Iminota 90 y'umukino iburaho umunota umwe, Gitego Arthur yatsindiye igitego Marine FC igitego cya 2 bituma umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.
Kuri uyu mukino myugariro Niyigena Clement wa APR FC wari umaze iminsi atagaragara mu kibuga kubera ikibazo cy'uburwayi yari yagarutse. Kugeza kuri ubu Musanze FC niyo ikiyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 9.
Abakinnyi 11 ba APR FC bari babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Marine FC bari babanje mu kibuga
Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2
TANGA IGITECYEREZO