Harmonize ukunze kwitazira akazina ka Konde Boy hamwe n'umuhanzikazi Umuhoza Laika ukoresha izina rya Laika mu muziki we, bakomeje gucanga abantu binyuze mu mubano bafitanye.
Tariki ya 13 Nzeri 2023 aba bombi biriwe bawihaye ku bitangazamakuru binyuranye bitewe n'amashusho atangaje bari bashyize hanze abagaragaza bari kubyinana bambaye utwenda tubagaragaza ibice byabo hafi ya byose.
Kuri uyu munsi nabwo bongeye kuvugisha abantu ku mubano wabo bombi, ubwo bagaragaraga bari aho bashyiriraho "Tattoos" ndetse buri umwe akishyiraho isa neza neza nk'iyundi munsi y'ugutwi.
Izo "Tattoos" ni ibimenyetso by'amanota bikoreshwa mu muziki. Abantu bari kwibaza cyane kuri aba bombi ku mubano bafitanye, n'ubwo hari abari kuvuga ko ashobora kuba ari umushinga w'indirimbo bari kwitegurira banawutwikira kugira ngo uzasange barawushakiye inzira, ibizwi nk"Agatwiko".
Hari abandi ariko bakeka ko bashobora kuba bari mu rukundo nk'uko n'ubundi imiterere ya Laika ihura neza neza n'iyigitsinagore Harmonize yikundira nk'uko byagiye bigaragara ku mubano yagiranye n'abarimo Frida Kajala ndetse n'uburyo yagaragaje uburyo yishimiye Yolo The Queen nawe uzwiho imiterere idasanzwe.
Harmonize kandi na mbere agikundana na Frida Kajala nabwo yigeze kwishyiraho Tattoo ye, ikimenyetso cy'uko amukunda cyane. Ibi bakoze nabyo bikomeje kwibazwaho aho benshi bavuga ko bashobora kuba bibereye mu rukundo.
Uyu mukobwa Laika mu busanzwe yibera mu gihugu cya Uganda ari na ho akorera umuziki we ndetse n'akandi kazi, gusa yavukiye mu Rwanda n'ubwo atakunze kuhaba cyane. Akunzwe mu ndirimbo nka Love story, Overdose n'izindi nyinshi. Ubusanzwe ni mushiki wa Alpha Rwirangira.
Bose bishyizeho Tattos zimwe
Umubano w'abo ukomeje kuvugisha benshi
Ibitekerezo biri kubatangwaho biratandukanye
Kanda hano urebe indirimbo "Overdose" ya Laika
TANGA IGITECYEREZO