Mu karere ka Nyanza Umuyobozi w'ishuri yahagaritswe bikavugwa ko yazize ibishyimbo byari byagenewe abanyeshuri biga mu ishuri ayobora.
Umuyobozi w'ishuri rya G.s Gati mu Kagari ka Gati ,mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yahagaritswe mu kazi bikavugwa akekwaho kunyereza ibishyimbo byari byagenewe abanyeshuri biga mu ishuri ayobora .
Abaturage baganiriye n'ikinyamakuru Umuseke.rw bavuga uwo muyobozi akekwaho kunyereza ibishyimbo.
Umwe mu batanze amakuru yagize “Hari ibishyimbo ubuyobozi bwasinyiye ko byinjiye kandi bitinjiye, biri hagati y’ibilo 300 na 350.”
Umuyobozi wa w'urwunge rw'amashuri rwa Gati (GS Gati )yavuze ko yahawe ibaruwa imuhagarika by'agateganyo .
Yagize ati “Ibaruwa nahawe ivuga ko bari mu iperereza nyuma bamenya ibyo ari byo kikaba cyashyirwa mu bikorwa.”
Akomeza avuga ko atemerewe kujya mu kazi nk’uko bisanzwe, gusa yirinze kuvuga icyo yajijijwe.
Yagize ati “Ntabwo nabyinjiramo byose kugira ngo ntabangamira iperereza.”
Yemeye ko ibiri gukorwaho iperereza ari ibijyanye n’imikorere n’imikoranire n’abakozi.
Twagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Nyanza ntibyadukundira.
TANGA IGITECYEREZO