Umuhanzi Nemeye Platini [Platini Baba] yahuje imbaraga na mugenzi we Kirenga Gad bakorana indirimbo bise "Ijana ku ijana"ikangurira Abanyarwanda kwisanisha n'imigirire ya Perezida Kagame ugejeje u Rwanda ahifuzwa.
Muri rusange iyi ndirimbo ishishikariza urubyiruko
kwifuza gusa na Perezida Kagame mu buzima bwabo bwa buri munsi, kandi ikabakangurira
gushyigikira Perezida Kagame mu rugendo ayoboyemo u Rwanda.
Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bati
"Ndashaka Kuba kagame imuhira iwacu mu Rwanda. Ndashaka kuba Kagame aho
mba ndetse n'aho nkorera."
Bakongera bati "Ndashaka kuba Kagame muguharanira
iterambere ry'afurika. Ndashaka kwitonda, ndashaka guca bugufi ndashaka kuba focused aho mukazi kanjye."
Kirenga Gad wagize uruhare mu kwandika iyi ndirimbo,
yabwiye InyaRwanda ko yagize igitekerezo cyo kuyandika nyuma y'ubuhamya
bw'umusore yumvise ubwo bari kumwe mu nama.
Yavuze ko uyu musore yagarutse ku buryo urubyiruko
rw'iki gihe rwijanditse cyane mu gukoresha ibiyobyabwenge, ku buryo hatagize
igikorwa mu myaka iri imbere urubyiruko rw'u Rwanda rwaba ruri mu kaga.
Kirenga anavuga ko yasubije inyuma yibuka uburyo
yashyinguye umuryango we wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
atekereza ku rugendo rw'ubuzima rwo kwiyubaka arimo n'ibindi.
Uyu mugabo avuga ko yandika iyi ndirimbo yashakaga
kubwira buri wese gusigasira ubumwe, urukundo, amahoro n’ubutwari, Perezida
Kagame ahora atoza Abanyarwanda kugirango imyaka n'ibinyejana biri imbere
bizabe ariyo ntero yabo.
Kirenga ati "Urubyiruko rukwiriye kwigira kuri
Perezida Kagame kugirango n'ibinyejana bizakurikiraho bazabe bavuga ngo ibyo dukora
twigira kuri Perezida Kagame."
Avuga ko iyi ndirimbo yayanditse muri Mata 2023, asubije
inyuma amaso yibuka urugendo rw'u Rwanda rwo kwiyubaka n'uburyo hari benshi
batarumva neza urugendo rw'iterambere rw'u Rwanda ruhanzwe amaso.
Kirenga avuga ko iyi ndirimbo igamije gusaba urubyiruko
kwigira kuri Perezida Kagame. Ati "Ikintu cyose waba ukora ukarebera kuri
Perezida Kagame. Iyi ndirimbo igamije' kumugira ikitegererezo kuri buri wese ku
buryo amufatiraho urugero, yaba uri urubyiruko, icyo waba ukora cyose."
Iyi ndirimbo ‘Ijana ku ijana’ iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda
ndetse n’Icyongereza. Hari ahandi baririmba bagira bati “Ayo mateka ndashaka
kuyamenya, nsobanurira ubwo buribwe, nsobanurira ako karengane before kagame
rise.”
Platini yasohoye indirimbo yakoranye na Kirenga
ikangurira urubyiruko kwigira kuri Perezida Kagame
Kirenga Gad wagize uruhare mu kwandika iyi ndirimbo
ishishikariza Abanyarwanda kwisanisha n’imigirire ya Perezida Kagame
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IJANA KU IJANA’ YA PLATINI NA DR GAD
TANGA IGITECYEREZO