RFL
Kigali

Kenya: Abasirikare umunani bapfiriye mu mpanuka y'indege

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:20/09/2023 6:35
0


Abasirikare umunani bo mu Ngabo za Kenya bapfiriye mu mpanuka y'indege ya gisirikare yabereye hafi ya Somalia ,ubwo barimo kubungabunga umutekano.



Iyo mpanuka y'indege yabereye mu Ntara ya Lamu hafi y'umupaka wa Somalia. Abasirikare 8 bari muri iyo kajugujugu nta n'umwe warokotse iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 19 Nzeri 2023.

Iyi ndege yahanutse igeze mu gace Ingabo za Kenya zikoreramo ibikorwa byo kurwanya umutwe wa Al -Qaida ukorana na Al- Shaban barwanya ubutegetsi bwa Somalia ariko bakanyuzamo bakagaba ibitero mu Gihugu cya Kenya.

Igisirikare cya Kenya cyatangaje ko iyo kajugujugu yahanutse ubwo yari irimo gucunga umutekano. Umusirikare utashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko bagenzi be umunani bari muri iyo kajugujugu bose ntawarokotse.

Umutwe w'iterabwoba wa Al - Shaabab niwo ukekwaho kugira uruhare muri iyo mpanuka  bitewe nuko ibitero igaba mu Gihugu cya Kenya bikomeza kwiyongera.

Uwo mutwe uvuga ko ugendera ku mahame ya Kisilamu ugaba ibitero muri ukenya ugamije kwihimura ku gihugu cya Kenya gifite Ingabo muri Somalia ziri mu butumwa  bw'Umuryango w'Afurika yunze ubumwe bwo kubungabunga amahoro muri icyo Gihugu.

Ivomo: The Associated press 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND