RFL
Kigali

Abakoresha urubuga rwa X bagiye gutangira kwishyura – Elon Musk

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/09/2023 10:56
0


Elon Musk yatangaje ko ashobora kuba agiye gutangira kwishyuza abakoresha X, urubuga nkoranyambaga rwahoze rwitwa Twitter, bakajya bishyura amafaranga yo gukoresha serivisi zayo.



Kuri uyu wa Mbere, umuherwe washinze SpaceX, w’imyaka 52, ni bwo yazanye igitekerezo cyo guhindura imiterere y’uru rubuga aho abantu bari basanzwe barukoresha igihe cyose nta kiguzi runaka bishyuye, ariko ubu abashaka gukoresha serivisi za X bakaba bazajya bajyira amafaranga runaka bishyura buri kwezi kugira ngo bemererwe gukomeza kuzikoresha nta nkomyi. 

Ibi yabitangaje mu kiganiro ku bwenge bw’ubukorikori (AI) cyanyuze kuri konti ya X ya Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu kuri uyu wa Mbere.

Ku rubuga rwa Bloomberg, Dave Lee yagize ati: "Turimo kwimukira muri gahunda yo kwishyura buri kwezi kugira ngo dukoreshe sisitemu ya X." 

Nubwo Musk atasobanuye uko iki kiguzi kizaba kingana cyangwa igihe iyi gahunda yo kwishyura izatangirira, yavuze ko bizabera inzira nziza uru rubuga rwo guhangana n’amarobo.

Musk yatangiye gukora impinduka kuri uru rubuga kuva yagura iyi sosiyete miliyari 44 z'amadolari mu Ukwakira 2022.

Izi mpinduka zibaye mu gihe no muri Nyakanga, Musk yatangaje "imipaka y'agateganyo" kuri konte za Twitter, ikubiyemo kugabanya umubare w’ubutumwa bwo kuri Twitter [tweets] ushobora gusoma ku munsi, bitewe n'imiterere ya konte yawe. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND