RFL
Kigali

Impamvu Nick Jonas atazitabira ubukwe bw'umuvandimwe wa Priyanka

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:19/09/2023 7:50
0


Byatangajwe ko Umuhanzi Nick Jonas ashobora kutitabira ubukwe bwa Pinneeri Choppra umuvandimwe w’umugore we, Priyanka Choppra umukinnyi wa filime wamamaye mu Buhinde.



Umukinnyi wa filime Priyanka Choppra yatangaje ko yiteguye gutaha ubukwe bwa mubyara we Parinneti Choppra bakuranye bameze nk’impanga,gusa atangaza ko umugabo we Nick Jonas ashobora kutaboneka.

Priyanka na Prinneti uretse kuba ari ababyara,bakuze bavugwa ko bavukana mu nda imwe ndetse  ko buri umwe atava iruhande rw’undi.

Ubu bukwe kuva butangiye kugeza burangiye,Priyanka Choppra atangaza ko azabutaha n’umwana we,ndetse bagashyigikira umuvandimwe we,nubwo kubura k’umugabo we Jonas  benshi batari kubivugaho rumwe.

Mu cyumweru gishize itsinda rya Jonas Brothers ryatangiye ingendo zo kuzenguruka baririmba ndetse batunganya ibikorwa byabo bijyanye n’umuziki,iyo ikaba impamvu nyamukuru izatuma umugabo wa Priyanka atitabira ubu bukwe kubera akazi azaba arimo.

Benshi banditse bavuga ko bitangaje kuba umugabo wa Priyanka yasiba ubukwe bwo mu muryango,nyamara bisobanurwa ko bigoye kuko ubukwe bwagonganye n’akazi.

Priyanka Choppra n’umukobwa we Malti Marie bazataha ubu bukwe ndetse ni bamwe mu batumirwa b’imena muri ubu bukwe buzahuza imbaga,higanjemo abakinnyi ba filime abayobozi muri Leta n’abandi.

Kuya 14 Gicurasi 2023 umukinnyi wa filime mu Buhinde Parineeti Choppra yambitswe impeta n’umukunzi we w’umunyapolitiki Raghav Chadha,bitangazwa ko bazashyingiranwa kuya 24 Nzeri 2023.

Raghav Chadha ni umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko mu Buhinde,ndetse niwe muto muri bo.

Parineeti Choppra yamamye muri filime z’u Buhinde,ndetse yasohotse ku rutonde rw’ibyamamare muri sinema y’iki gihugu  mu 2013 rwakozwe na Forbes,bituma akomeza kumenyekana.

Yakinnye muri filime zitandukanye zirimo The Girl on the train,Jabariya Jodi,Animal,Saina,Kill dil,Dishoom n’izindi nyinshi zatumye yigarurira imitima ya benshi ndetse n’umugabo wegukanye umutima we.

 

Parineeti umukinnyi wa filime z'u Buhinde agiye gushyingirwa umunyapolitiki


Nick Jonas ubarizwa muri Jonas Brothers ntazaboneka bitewe n'akazi bamaze mo iminsi ko kuzenguruka uduce dutandukanye baririmba


Priyanka Choppra n'umukobwa we Malti Marie bazitabira ubukwe bwa Parineeti Choppra mubyara we





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND