Umukinnyi wa filime w’Umwongereza akaba n’umunyarwenya, Russell Band wahoze ari umugabo w’umuhanzikazi w’Umunyamerika, Katy Perry arashinjwa gufata ku ngufu,bituma ibikorwa bye bihagarikwa
Umunyarwenya Russell Band arashinjwa icyaha cyo
gufata ku ngufu.Ibi birego bije nyuma y'uko yari mu myiteguro y’uruzinduko rw’akazi
ke ka buri munsi,amatariki yo kugendaho arasubikwa.
Nyuma y'uko Polisi ya Metropolitan yakiriye ibirego bishinja uyu munyarwenya ihohotera rishingiye ku gitsina ryabereye i Soho muri 2003,Polisi yahise isubika urugendo rwe.
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko uyu munyarwenya
ashinjwa gufata ku ngufu abagore bagera kuri bane,bikaba byarabaye kuva mu
mwaka wa 2006 na 2013.
The Times na
Sunday Times batangaje ko nyuma yo gushinjwa ibi birego,abagore benshi bakomeje kwiyongera bashinja uyu munyarwenya ko akunze kurangwa n’ihohotera rishingiye ku
gitsina.
Umuhanzi Katy Perry yashyingiranwe n’uyu munyarwenya muri 2010 bahana gatanya mu mwaka wa 2012.
Perry yatangaje ko kuva abanye n’uwahoze ari umugabo we atigeze yumva ibi birego bimushinja gufata ku ngufu,gusa yavuze ko umubano wabo wari ugoranye ku mpande zombi kugeza ubwo batandukaniye.
Ikinyamakuru The Guardian gitangaza ko uyu
munyarwenya yahakaniye kure ibirego ashinjwa byo gufata ku ngufu abagore ashinjwa ndetse avuga ko mu bwana bwe ataranzwe n’uwo muco kugeza ubu.
TANGA IGITECYEREZO