RFL
Kigali

USA: Umukinnyi wa Filime Billy Miller yitabye Imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/09/2023 17:06
0


Umukinnyi wa filime, Billy Miller, wamamaye muri filime y'uruhererekane 'The Young and The Restless' na 'General Hospital', yitabye Imana ku myaka 43 y'amavuko.



William John Miller II, uzwi cyane ku izina rya Billy Miller, yari umukinnyi wa filime uhagaze neza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Izina rye ryatangiye kumenyekana kuva yatangira gukina muri filime y'uruhererekane yitwa 'The Young & The Restless' yanamuhesheje igihembo cya 'Emmy Award' nk'umukinnyi witwaye neza w'umwaka.

Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye uyu munsi ubwo umuryango we wayatangarizaga Hollywood Reporter nyuma yaho ku mbuga nkoranyambaga hari hakomeje kuvugwa amakuru y'urupfu rwe gusa ataremezwa. 

Nubwo umuryango we wemeje aya makuru, ntabwo wigeze utangaza icyamuhitanye dore ko bavuze ko umubiri we ukiri gukorerwa isuzumwa kwa muganga ngo barebe icyamwishe.

Umukinnyi wa filime Billy Miller, waruri mubahagaze neza i Hollywood yitabye Imana ku myaka 43

Hollywood Reporter yakomeje itangaza ko Billy Miller ntaburwayi yarafite ahubwo ko yaryamye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 15 Nzeri akaba aribwo ahita yitaba Imana kuko umuryango we wabimenyeko yapfuye mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 16.

Igikomeje kubabaza benshi bakundaga Billy Miller, ni uko uyu munsi hatangarijweho urupfu rwe, aribwo yagombaga kuba yujuje imyaka 44 y'amavuko. Ikindi ni uko yitabye Imana ntamwana asize ndetse yariteguraga kurushinga n'umukunzi we Kelly Monaco nawe ukina filime.

Yagiye yibikaho ibihembo bikomeye muri Sinema birimo 3 bya Emmy Awards

Billy Miller witabye Imana, yaramaze gukina filime zigera kuri 24, izamugize umusitari harimo nka 'Suits' yahuriyemo na Meghan Markle, 'American Sniper' yakinanye na Bradley Cooper, 'Truth Be Told' yahuriyemo na Octavia Spencer hamwe na 'All My Children' yamuhesheje igihembo cya gatatu cya Emmy Award.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND