RFL
Kigali

Abarimo The Ben, Shaddyboo na Ally Soudy bashenguwe n'urupfu rw'umuhanzi Young Ck

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:18/09/2023 15:23
0


Henshi ku mbuga nkoranyambaga, uri gusangaho utumenyetso tw'umutima usatuyemo kabiri ndetse n'inuma y'umweru iri kuguruka. Nta mpamvu y'indi iri ku bitera uretse urupfu rw'umwana muto cyane wari ukunzwe bidasanzwe cyane cyane urubyiruko.



Young Ck yababaje abantu benshi ku buryo ahantu hose uri gusangaho ifoto ye imwifuriza iruhuko ridashira benshi bavuga ko agiye kare cyane.

Umuhanzi The Ben bigeze no gukorana igitaramo muri Ottawa, nawe yagaragaje ko atewe agahinda n'urupfu rw'uyu mwana.

The Cat Baba Lao yagaragaje agahinda kadasanzwe yatewe n'uyu musore avuga ko bari bafitanye imishinga myinshi yo gukora harimo no kuzuza inzu ya BK Arena.

Umunyakuru ukomeye Ally Soudy nawe yagaragaje ko u Rwanda ruhombye impano ikomeye, Young Ck, kandi yari ageze mu gihe cyo kuba umugabo wa nyawe.

Amakuru ava mu babanaga n'uyu musore ari kuvuga ko yasanzwe mu mazi yapfuye ndetse n'ibyangombwa bye biri iruhande rwe, abantu bakeka ko yaba yishwe, gusa haracyari gukorwa iperereza ryimbitse.

Kuri ubu ibyamamare hafi ya byose mu Rwanda ndetse n'urubyiruko rukurikiranira hafi muzika nyaRwanda, bari kugaragaza agahinda gakomeye batewe no kubura uyu musore watangaga icyizere mu muziki.








Agahinda ni kose mu bantu kubera urupfu rw'uyu muhanzi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND