RFL
Kigali

Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA isaba kurenganurwa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/09/2023 13:25
1


Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kwandikira ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA iyisaba kuyirenganura ku bijyanye n'imisifurire idahwitse.



Iyi baruwa Kiyovu Sports yayanditse kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023. Muri iyi baruwa yasinyweho n'umuyobozi w'umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis uzwi nka General,iyi kipe ivuga ko bamaze kwibwa mu mikino ibiri yo muri uyu mwaka w'imikino wa 2023-2024.

Iyo mikino ni uwabuje na Muhazi United aho umusifuzi yabibye asifura ikosa batasobanukiwe ndetse no ku mukino uheruka wa Gasogi United aho umusifuzi yabibye atanga penaliti yavuyemo igitego cyo kwishyura icyari cyatsinzwe na Mugunga Yves.

Ibi bije nyuma y'uko Ndorimana 'General' n'ubundi yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko bibwe ku mukino banganyijemo na Gasogi United igitego 1-1  ku wa 5 w'icyumweru gishize.


Ibaruwa Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngoga6 days ago
    Ferwafa nayo yaragowe rwose



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND