Ibihembo bya Isango na Muzika bisanzwe bitegurwa na Radio na Televiziyo ya Isango Star byagarukanye agashya k'ikiciro cy'umihanzi Ndundi.
Ni ibihembo bigiye kuba ku nshuro ya kane bikaba ubusanzwe byari bifite ibyiciro 8 by'abahatanye gusa ariko kuri iyi nshuro hiyongereyemo ibindi byiciro 3.
Mu busanzwe ubundi ibyiciro 8 byari bihatanye ni: Best Male, Best Female, Best New Artist, Best Gospel Artist, Song of The Year, Best Video Director, Best Music Producer, Best Collaboration.
Mu gihe kuri iyi nshuro iby'iciro 3 byiyongereyemo ari: Best Burundian Artist, Best Cultural Act na Best Album.
Mu kiganiro Kavukire Alex uri mu basanzwe bategura ibi bihembo yagiranye na inyaRwanda.com, yavuze ko impamvu ibi byiciro byiyongereyemo ari uko byigaragaje cyane muri iyi myaka 2 cyangwa 3 ishize bityo bikaba ari ngombwa ko abasanzwe baba muri ibyo byiciro nabo bahabwa agaciro.
Ati: "Mpereye nko ku cyiciro cy'umuhanzi mwiza w'umurundi (Best Burundian artist) ni uko urebye neza urasanga muri iyi myaka 2 ishize abahanzi ba Burundi ndetse no mu Rwanda baragiranye imikoranire idasanzwe (bakoranye indirimbo n'ibindi), si ibyo gusa kuko uzanasanga abahanzi bo mu Burundi bamwe barazaga mu Rwanda kuhakorera indirimbo zabo zitandukanye.
Abahanzi kandi bo mu Burundi bagerageje gushyigikira umuziki nyaRwanda ku buryo bwose bugaragara. Urugero natanga ni uko bacuranga cyane indirimbo nyaRwanda, abahanzi nyaRwanda bakaba barahawe umwanya bagataramira i Burundi, bagakorana indirimbo n'ibindi, rero ni muri urwo rwego twifuza kubaha agaciro kabo natwe".
Ibyiciro bizaba bihatanwa
Kavukire akomeza avuga ko bifuza kugeza Ibi bihembo ku rwego mpuzamahanga bakabikura mu Rwanda gusa kuko uko imyaka izagenda iza, hakagira ibindi bihugu byigaragaza mu guteza imbere umuziki Nyarwanda, nabo bazongerwamo bagahabwa ibyiciro byabo.
Akomeza kandi avuga ko impamvu hajemo n'icyiciro cya "Best Cultural Act" ari uko mu myaka yatambutse abantu benshi bagiye bigaragaza mu bijyanye n'umuco bityo ko nabo bakwiye kugenerwa ibihembo byabo.
Abahatana (Nominations) bakazajya hanze ku itariki ya 17 Ukwakira 2023, hanyuma ibihembo nyamukuru bigatangwa tariki 17 Ukuboza 2023 gusa ariko hakazabanza no kuba ibitaramo bitandukanye bibanziriza ibihembo nyamukuru.
Kavukire avuga ko ibi bihembo bizaba binafite gahunda yo gukangurira urubyiruko kwirinda virus itera SIDA kuko byamaze kugaragara ko iri gukwirakwira mu buryo budasanzwe.
Kugeza ubu hamaze gutunganywa urubuga rwa Website (www.ima.rw) ruzajya rufasha abahanzi kubona gahunda zose zerekeye kuri ibi bihembo ndetse n'abifuza kuba batora abahanzi.
TANGA IGITECYEREZO