Filime nyarwanda “What's Love” yakozwe hagamijwe gutanga inama ku ngo, inkundo zubu zubatse ku musenyi, inama ku mibanire n’izindi nama zitandukanye.
Mu kiganiro n’umuyobozi w’iyi filime akaba ari na we
wayanditse Director Niyonzima Djuma uzwi ku izina rya The Phoenix, yatangaje ko
filime “What's Love” yakozwe hagamijwe kugaragaza uko ingo zimwe na zimwe zibanye, bituma
bamwe bifuza gusenya cyangwa bakubakira ku gahinda.
Yatangarije InyaRwanda ati “Iyi filime igaragaramo
umugabo wubatse ariko yubakiye ku nama ahabwa na nyina aho gufatanya n’umugore
we ku buryo no gutera akabariro cyangwa kunoza amabanga y’abashakanye, abanza
kubaza nyina”.
Uyu mugabo abwira nyina buri kimwe akoze, ndetse n’umugore
yagira icyo amusaba akamuhakanira kuko adafite uruhushya rwa nyina.
Director Djuma yakomeje agira ati “Bamwe bashinga ingo
ariko kubaka kwabo bigashingira ku bitekerezo by’abandi, bityo bagasenya urwabo
aho kurwubaka".
Iyi filime igaruka ku ngo zibana mu ntonganya
nta bwumvikane na mba, bikagera aho urugo rugahinduka indiri y’umubabaro, aho
kwifuza kuharuhukira umuntu akifuza kuhahunga agashaka amahoro ahandi, kandi
bitwa ko bakundana.
Hasigara ikibazo kibaza kiti “Ese koko urukundo rurimo
intonganya no kudahuza rurashoboka? Ese koko urukundo rupimirwa mu bibazo
birurimo? Ese urukundo ni iki?”.
Ku mpera y’iyi filime hazagaragazwa urukundo nyakuri
ndetse n’ibisubizo byinshi bisubiza ibyo bibazo byibazwa na benshi ku rukundo.
Director Djuma akaba n'umuyobozi w'iyi filime yavuze ko izigisha benshi kubaka ingo
Filime "What's love" itanga inama mu kubaka ingo, urukundo nyakuri n'uburyo hakwirindwa intonganya ku bashakanye
Dore amafoto y'abakinnyi bakina muri uru ruhererekane rw'iyi filime:
TANGA IGITECYEREZO