Kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryari rimaze imyaka irenga 12 ryahagarikwa ryagize ingaruka no kuyandi marushanwa yafashaga abasore n’abakobwa guserukira u Rwanda mu bihe bitandukanye. Hamwe bitwaraga neza, ahandi bagataha amara masa.
Ibi byatumye u Rwanda rutazahagararirwa
muri Miss World, rimwe mu marushanwa ane akomeye ku Isi. Hari n’andi marushanwa
abasore n’abakobwa batazisangamo.
Umukobwa witwa Ashimwe
Michelle aherutse gukora uko ashoboye abasha gutsindira kuzaserukira u Rwanda
mu irushanwa Miss Global Heritage.
Yagombaga kugenda tariki
14 Nzeri 2023, ariko aherutse kubwira InyaRwanda ko hari impinduka zabayemo
zatumye atabasha guhita yitabira iri rushanwa.
Iri rushanwa rigiye kuba
mu gihe kimwe n’irushanwa rya Mister Africa International 2023 byamaze
gutangazwa ko rizaba mu Ukwakira 2023. Kandi abasore 11 bamaze kwiyandikisha,
ni mu gihe biteganyijwe ko rizitabirwa n’ibihugu 30.
Ubuyobozi bw’iri
rushanwa, bwavuze ko rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga bitandukanye n’ibindi
bihe byabanje by’iri rushanwa.
Bwavuze ko bwafashe
icyemezo cyo gukora iri rushanwa bifashishije internet kubera ibibazo ‘by’amakimbirane
biri kugaragara mu bihugu bitandukanye muri Afurika’.
Kandi bizera neza ko ubu
buryo buzaba umwanya mwiza kuri benshi wo kugaragaza impano z’abo muri iri
rushanwa bashize amanga. Cyane ko hari abatsindaga ariko bakabura itike yo
kwitabira iri rushanwa.
Umusore ushaka guhatana
muri iri rushanwa asabwa kwifata amashusho (Video) yivugaho mu buryo burambuye ndetse
akohereza n’ifoto imugaragaza neza kuri Email: Misterafricainternational@gmail.com
Umusore uzatsinda
azahembwa $10,000, azishyurirwa urugendo rw’indege mu Mujyi wa Londo, kandi bazamufasha
kwitabira ibirori by’imideli bya European Fashion Week bizaba umwaka utaha mu
2024.
Abategura iri rushanwa
bavuga ko ibi bihembo bitangwa bigamije gufasha umusore watsinze gushyira mu
bikorwa umushinga we no kuzamura impano ye.
Bavuze ko iri rushanwa mu
2023 rizaba mu buryo bw’imbona nkubone, kandi hari icyizere cy’uko rizabera mu
Rwanda mu 2025.
Ni
inde uzaserukira u Rwanda?
Mu 2021, iri rushanwa
ryabereye mu gihugu cya Côte d’Ivoire. Icyo gihe u Rwanda rwahagarariwe na
Rukundo Dismas waje gutahana rimwe mu kamba yatanzwe.
Rukundo yatangiye
ibijyanye no kumurika imideli mu 2016. Yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo
Miss & Mister Elegancy Rwanda ndetse yanitabiriye ishakisha ry’uwagombaga
guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational.
Hari ku nshuro ya cyenda
iri rushanwa ryari ribaye. Ariko mu 2022 ntiryabaye bitewe n’icyorezo cya
Covid-19.
Sunday Justin uri
gufatanya n’abari gutegura iri rushanwa yabwiye InyaRwanda ko bashyizeho uburyo
bwa Email [Misterafricainternational@gmail.com] buzorohereza ‘abasore bo mu Rwanda
bashaka guhatana muri iri rushanwa’.
Uyu mugabo ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ku buryo iri rushanwa ryazabera mu Rwanda mu 2025.
Muri 2024 rizabera muri Sierra Leone. Sunday ati “Kuba amarushanwa atarasubukurwa ntivuze ko umunyarwanda atahagararira u Rwanda mu irushanwa nk’iri cyane ko rizabera kuri Internet. Icyo umusore asabwa ni ukwiyandikisha, agakurikiza amabwiriza. Abashije kwitwara neza, byaduhesha amahirwe yo kuzakira iri rushanwa mu 2024, ni amahirwe rero kuri twe.”
Mu 2017 u Rwanda
rwitabiriye iri rushanwa ruhagarariwe na Jean de Dieu Ntabanganyimana waje
kwegukana ikamba, n’aho mu 2015 u Rwanda rwaserukiwe na Turahirwa Moses, wabaye
igisonga cya mbere muri iri rushanwa.
Abasore 11 bamaze kwiyandikisha kwitabira Mister Africa International 2023
TANGA IGITECYEREZO