RFL
Kigali

Pat Nebo wari ingirakamaro ku ruganda rwa sinema ya Nigeria yitabye Imana

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:15/09/2023 14:40
0


Pat Nebo watunganyaga amashusho ya filime zafatirwaga muri Nigeria akanaziyobora mu buhanga bwinshi, yitabye Imana asiga icyuho gikomeye.



Producer Pat Nebo watsindiye ibihembo byiza nk’umukozi mwiza mu gufata amashusho, akaba n’ingirakamaro muri ubu buhanzi, yitabye Imana asigira benshi agahinda harimo abakinnyi yafatiraga amashusho n’umuryango muri rusange.

Yatunganyije ndetse ayobora filime zakunzwe zirimo Ti oluwa ni ile, Ti oluwa ni ile 2 Ti oluwa ni ile 3, Agogo èèwò, The Figurine, Araromire, Arugba, Alero's Symphony, Phone Swap, Being Mrs Elliot, Half of a Yellow Sun, October 1, Okafor's Law, The CEO, 76, Omugwo, The Tribunal,Lionheart, Mokalik (Mechanic), Citation, Crossroads The Milkmaid.

Yegukanye ibihembo by’umuhanga mu gutunganya amashusho muri Nigeria, ndetse aba ingirakamaro ku mwuga wo gukina filime nk'uko biri gutangazwa. Urupfu rwe rwatangajwe kuya 14 Nzeri 2023.

Uyu mugabo yari amaze igihe kinini yarafashwe n’uburwayi bumurembya, amara igihe kinini atava mu buriri akorerwa buri kimwe, benshi baratakaje icyizere cyo gukira kwe.

Uwitwa Shaibu Husseini umunyamakuru wa filime akaba n'umuhanga mu by'amategeko muri Afurika Movie Academy Awards, yatangaje ko uwari ingirakamaro kuri filime zikorerwa muri Nigeria yitabye Imana.

Mu 1993 nibwo yinjiye mu mwuga wo gutunganya filime no kuziyobora, aba umunyamurava ndetse azamura benshi bahinduka ibyamamare muri filime zikinirwa muri iki gihugu.

Hussein inshuti ye akaba ari nawe watangaje urupfu rwe yagize ati “Mbabajwe no kubamenyesha ko umwe mu bahanga batunganyaga amashusho muri filime zikinirwa muri Nigeria yitabye Imana.

Yakomeje agira ati “Yari yararwaye indwara ikomeye, iramurembya ku buryo atashobora gukora buri kimwe yifuzaga”.

 

Yatunganyije filime nyinshi ndetse araziyobora aba ingirakamaro mu mwuga mu gihe cye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND