RFL
Kigali

Ibigwi byaranze Rio Kapadia bitazibagirana i Bollyhood no mu muryango iteka

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:15/09/2023 14:01
0


Amarira ni menshi ku bakinnyi ba filime bakinanye na Rio Kapadia,umuryango asize harimo abana babiri n’umugore,inshuti ndetse n’abafana bahoranaga amatsiko yo kumureba akina,basigaranye ibigwi nyirabyo yatabarutse.



Rio Kapadia bamwe bitaga Chak De yitabye Imana kuya 14 Nzeri 2023 azize uburwayi bwa Kanseri itari kuvugwaho rumwe na benshi,asiga agahinda mu mitima ya benshi harimo n’abo bari bahuje umwuga .

Nubwo yari icyitegererezo kuri benshi bakina filime agakurikirwa n’imbaga,yari umunyempano nyinshi kandi asize ibigwi bitazatuma yibagirana mu muryango we no mu nshuti.

Ibigwi bya mbere byasizwe n’uyu mugabo,ni ibyishimo yatanze ku bantu bakurikirana filime no kwigisha bamwe bifuza kuba intangarugero muri uyu mwuga bagahindura ubuzima.

Byatangajwe ko asize ubutunzi bwinshi yabikiye umuryango uzakomeza kurera abana nubwo ba nyir'ubwite batifuje kubitangaza aka kanya.The Networth post yatangaje ko Rio Kapadia yinjizaga agera kuri Miliyoni 20 z’Amadorari ya Amerika.

Rio yari umushushanyi mwiza nk'uko byagarutsweho na benshi,kuko yakoze ibishushanyo byinshi birimo no gushashanya abagize umuryango,abakinnyi bakorana no kwishushanya we ubwe.

Ikinyamakuru iDiva cyatangaje ko mu minsi mike ishize yashushanyije igishushanyo kiriho abakinnyi bamwe bakina muri Bollyhood nka Rishi Kapoor,Late Dilip Kumar,Naseeruddin,Amitabh Bachchan,Jaya Bachchan n’abandi benshi.

Uru ni rumwe mu rwibutso yasigiye abo bakoranye ariko rusigara mu bigwi byaranze umwuga we wo gushushanya.

Bagize bati “Nta gushidikanya igihugu kibuze umuntu w’ingirakamaro w’umunyempano zikomeye!Gusa dutandukanye ku mubiri ariko ntazava mu mitima y’abakunzi be iteka.Ruhukira mu mahoro Rio Kapadia”.

Nyakwigendera Rio yabonye izuba mu 1956 mu Buhinde,atabaruka kuya 14 Nzeri 2023 azize indwara ya kanseri itaramenyakana iyariyo,ndetse arashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa Gatanu  tariki  15 Nzeri 2023.

Byatangajwe ko yigeze kuba umwe mu ngabo z’igihugu akaza gusezererwa,akagura impano yo gukina filime,gushushanya n’ibindi bikorwa byazamuye umuryango we.

Yakunzwe muri filime nyinshi zirimo Sharee,Chak de India,Dil Chahta Hai,Happy New Year,The Big Bull,Mardaani,Agent Vinod n’izindi zitazibagirana mu bafana be.

Yashyingiranwe na Mariya Farah, babyarana abana babiri Aman na Veer.Ntibazamwibagirwa kuko yari ingirakamaro mu muryango ndetse abasize mu maboko meza kuko yabateganirije akiriho.

 

imwe mu mafoto yashushanyijwe na Rio Kapadia imugaragaza n'umugore we


Itsinda ry'abakinnyi bakinana mu Buhinde bababajwe no kubura mugenzi wabo babanye muri uyu mwuga Rio Kapadia








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND