Haruna Niyonzima usanzwe ukina mu gihugu cya Libya, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023 , yasuye Rayon Sports yakiniye 2007-08, aho yayisanze mu myitozo y'umugoroba.
Uyu
musore uzwiho umupira mwinshi, yaganiriye n'itangazamakuru ryaherekeje Rayon
Sports yemeza ko Al-Hilal Benghazi ari ikipe Rayon Sports yabasha.
Yagize
Ati" Al-Hilal Benghazi ni ikipe nziza, buriya ikipe yaje mu makipe atatu
ya mbere, ntabwo biba ari ibintu byo gusuzugura, ariko icyo navuga ni ikipe
ikinika, ntabwo navuga ko ari ikipe nziza cyane kurusha Rayon Sports. Ntabwo
ndi Imana ngo nari kuvuga uko umukino wari kugenda hano, ariko iyo urebye mu
mibare ukareba n'amateka ya Rayon Sports, usanga umukino wari kuzaba
50/50."
Abajijwe
niba mu gihe imikino yose yabera i Kigali ari amahirwe kuri Rayon Sports,
Haruna Niyonzima yemeje ko ari amahirwe akomeye. Ati" yego ku bwanjye
ndumva ari byiza kuri Rayon Sports, kuko ni nabyo twaganiraga na Perezida,
wenda ntabwo abantu bakwishimira ko ikipe yatakaje amatike ndetse n'amafaranga
yakoreshejwe bageze hano ariko ku bwanjye nk'umukinnyi w'umupira, ndumva ari
amahirwe."
Haruna Niyonzima aganira na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele
Rayon
Sports na Al-Hilal Benghazi zitegereje umwanzuro ntakuka w'ahantu umukino uzabera,
dore ko inama yabaye kuri uyu wa gatatu amakipe yombi yifuje ko imikino yose
yabera mu Rwanda, umukino ubanza ukaba tariki 30 Nzeri 2023, umukino wo
kwishyura ukaba tariki 7 Ukwakira 2023.
TANGA IGITECYEREZO