Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha "RIB" rwamaze kugeza dosiye ya Kazungu Denis mu Bushinjacyaha.
Kuwa Mbere taliki 11 Nzeri 2023 nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha "RIB" rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Kazungu watawe muri yombi mu cyumweru gishize.
Mu kiganiro Dr Murangira B. Thierry Umuvugizi wa RIB yagiranye na The new Times yemeje ko dosiye ya Kazungu Denis ufite imyaka 34 yagejejwe mu Bushinjacyaha.
Ibyaha akurikiranyweho birimo ubwicanyi, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukoresha ibikangisho mu kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Kazungu Denis yatawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki ya 5 Nzeri akekwaho icyaha cyo kwica abantu biganjemo abakobwa yakuraga mu tubari akabasambanya akanabica nyuma akabahamba mu cyobo yacukuye aho yakodeshaga mu karere ka Kicikiro, mu Murenge wa Kanombe, mu kagari ka Busanza mu mudugudu wa Gashikiri.
Abaturage baganiriye n'ibitangazamakuru bitandukanye, basabye ko Kazungu Denis igihe azaburanira byaba byiza ko yaburanira aho yakoreye icyaha.
TANGA IGITECYEREZO