Ijanisha rinini ry’abahanzi baririmbye bwa mbere mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival [Ubu ni MTN Iwacu Muzika Festival] ubwo byatangizwaga mu 2019, ntibagaragara ku rutonde rw’abahanzi rwasohotse bagiye gutaramira mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali.
Kiriya gihe abahanzi
barimo Intore Masamba, Safi Madiba, Senderi Hit, Ama G The Black, Uncle Austin,
Nsengiyumva François [Igisupusupu] na Marina bacanye umucyo muri ibi bitaramo
byaje gukomereza kuri Televiziyo Rwanda nyuma y’umwaduko w’icyorezo cya
Covid-19.
Ni ibitaramo byagutse
bifasha abakunzi b’umuziki kongera kubona umuhanzi imbona nkubone! Ariko kuri
iyi nshuro bazishyura 3000Frw abashaka kuzaba bari muri VIP, ni mu gihe
ahasanzwe (Regular) kwinjira ari ubuntu.
Ibi
bitaramo bizabera:
-Ku wa 23-9-2023: Musanze.
-Ku wa 30-9-2023: Huye.
-Ku wa 7 Ukwakira 2023:
Ngoma.
-Ku wa 14 Ukwakira 2023:
Rubavu.
-Ku wa 25 Ukwakira 2023:
Kigali.
Kuri iyi nshuro
bizaririmbamo abahanzi umunani: Bruce Melodie, Riderman, Afrique, Bushali,
Bwiza, Chriss Eazy, Alyn Sano na Niyo Bosco.
Ni ubwa mbere Bushali,
Bwiza, Chriss Eazy, Alyn Sano, Afrique na Niyo Bosco bagiye kuririmba muri ibi
bitaramo by’imbona nkubone.
Ibi bitaramo byatewe
inkunga na sosiyete ya MTN mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere bituma
ibyitirirwa, kandi ivuga ko irajwe ishinga no guteza imbere umuziki.
Birashoboka ko abahanzi
bakomeye bataragara ku rutonde rw’abagomba kuririmba muri ibi bitaramo,
byaturutse ku mafaranga basabaga na gahunda z’umuziki bafite.
Mu myaka ishize abahanzi
b’i Kigali bataraba benshi bataramira hanze y’u Rwanda, byari byoroshye
kumubona mu bitaramo byinshi kandi ibiciro by’amafaranga basabaga bari
batarabizamura.
Umuyobozi wa East African
Promoters, Mushyoma Joseph [Boubou], avuga ko mu guhitamo abahanzi umunani
bazaririmba muri ibi bitaramo hashingiwe ku kureba niba azaboneka mu gihe cyose
azaba akenewe, ariko kandi hanashingirwa ku bikorwa bya buri umwe.
Ati “Icyo twagendeyeho
ntakindi, ni amazina bafite. Dufite abahanzi benshi hano hashobora kwicara n’abandi,
indi nshuro hakicara n’abandi ariko buri gitaramo ntabwo abahanzi bose babasha
gukwirwamo ari igitaramo kimwe…”
Mushyoma yavuze ko uretse
kureba umwanya wa buri umwe, hanarebwe ‘ibikorwa bafite’. Yashimangiye ko
abahanzi umunani bahisemo batagiyemo kubera impuhwe. Ati “Bari hano ku bw’ibikorwa
by’abo.”
InyaRwanda yabonye
amakuru agaragaza ko hari bamwe mu bahanzi bakomeye bagiye bagirana ibiganiro
na East African Promoters ariko bagasanga azaba afite ibindi bitaramo kandi
akenewe muri ibi bitaramo uko ari bitanu byateguwe.
Urutonde
rw’abahanzi 10 batagaragaye muri MTN Iwacu Muzika Festival:
1.
Ish Kevin, Bull Dog na B-Threy
N’ubwo batamaze igihe
kingana mu muziki, ariko aba baraperi bafite ibihangano byacengeye mu mutima y’Abanyarwanda
ku buryo iyo bisanga ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika
Festival byari kuba uburyohe!
Ish Kevin aherutse
gutangaza ko ari kwitegura gushyira hanze album ‘BST’ izasohoka ku wa 21 Nzeri 2023. Iriho
indirimbo nka 'Get Paid', 'Addictions', 'Ba Boy' yakoranye na AV, 'Kill'em wit
it' yakoranye na Singah;
Big ShaQ' yakoranye na
Shemi, 'B.S.T' na Young Lunya, 'Amor' yakoranye na Igor Mabano, 'Trust is Gone'
na Bobby Bangs ndetse na 'Uwanjye' yakoranye na Kagurano Rwimo.
Uyu muraperi yarakunzwe
kuva ku ndirimbo zirimo ‘Amakosi’. Cyo kimwe na B-Threy uherutse kurushinga,
arazwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Amabanga’, ‘Ni he?’ n’izindi.
B-Threy yagiye yigaragaza
cyane mu bitaramo yagiye aririmbamo. Aheruka kuririmba mu gitaramo Ally Soudy
yahurijemo inshuti ze cyabereye muri Camp Kigali. Ku wa 3 Nzeri 2023,
yanaririmbye mu bitaramo bya Basketball byabereye muri BK Arena.
Bull Dogg yagiye yunga
ubumwe n’abakunzi b’umuziki mu bitaramo yagiye agaragaramo. Yaririmbye muri ‘Rap
City’ no mu bindi bitaramo byabereye i Kigali. Aherutse gushyira ku isoko album
yise ‘Kemotheraphy I’ yakunzwe cyane.
Mu bahanzi umunani
bazaririmba muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ harimo abaraperi babiri gusa,
Bushali ndetse na Riderman.
2.
Juno Kizigenza
Ni umwe mu bahanzi
bigaragaje kuva mu myaka itatu ishize ari mu muziki, uhereye ku ndirimbo zirimo
‘Mpa Fomula’ yaciye inzira y’umuziki we.
Yatangiye afashwa mu
muziki na Bruce Melodie, ariko nyuma baza gutandukana buri umwe akomeza
urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Afite indirimbo ziryoshye
ku buryo kuririmba muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ byari kuba ari amata
yabyaye amavuta.
Ni gacye kandi yakunze
kugaragara aririmba mu bitaramo byabereye mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.
Gahunda yatangajwe y’ibitaramo
bya ‘MNTN Iwacu Muzika Festival’ ihuriranye na gahunda uyu muhanzi afite y’ibitaramo
azaba ari gukorera i Burayi.
Biri mu mpamvu zatumye
adashyirwa ku rutonde rw’abahanzi umunani bazaririmba muri ibi bitaramo.
Aherutse gushyira
ahagaragara album yise ‘Yaraje’ iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi barimo
King James, Knowless n’abandi. Kuririmba muri ibi bitaramo, byari kuba umunya
mwiza kuri we mu kuyimenyekanisha ku bakunzi be bo mu Ntara.
Ushinzwe kureberera inyungu
za Juno Kizigenza yabwiye InyaRwanda “Twaravuganye [Na East African Promoters
yateguye MTN Iwacu Muzika Festival] ariko babona ko dushobora gukora igitaramo
kimwe kandi bashakaga umuntu uzaboneka mu bitaramo byose uko ari bine. Rero
urumva ko bitari gushoboka.”
5.Knowless Butera &Nel
Ngabo
Ni abahanzi babarizwa mu
inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music yashinzwe na Ishimwe Karake
Clement.
Nel Ngabo aherutse
gusohora album yise ‘Live Love Light’ yabaye iya Gatatu ashyize hanze nyuma y’imyaka
igera kuri itatu ishize ari mu muziki.
Ni mu gihe Butera
Knowless aherutse gusohora indirimbo ‘Mahwi’ yakoranye na Nel Ngabo. Kandi
aherutse gutangaza ko ari gukora ku ndirimbo zizaba zigize album ye nshya.
Ni abahanzi bigoye
gutumira mu bitaramo, kuko bihagazeho mu bijyanye n’amafaranga kugirango
baririmbe mu bitaramo.
East African Promoters
(EA) mu bihe bitandukanye yagiye igerageza gukoresha aba bahanzi mu bitaramo
bitandukanye rimwe bigakunda ubundi ‘bikanga kubera amikoro’ cyangwa se
amafaranga aba abahanzi basabaga.
Clement yabwiye
InyaRwanda ati “Mu bihe byashize ababitegura iyo batuganaga akenshi byangaga
kubera amikoro.”
7.Ariel
Wayz
Kuba uyu muhanzikazi
ataragaragaye mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ hashingirwa ku kuba
tariki 7 Ukwakira 2023 na 14 Ukwakira 2023 azaba atari mu Rwanda.
Ni mu gihe kuri ziriya
tariki ibi bitaramo bizabera mu Karere ka Ngoma ku wa 7 Nzeri 2023, n’aho ku wa
14 Ukwakira 2023 bikabera mu karere ka Rubavu.
Uyu mukobwa afite
uruhererekane rw’ibitaramo azaririmbamo azahuriramo na Juno Kizigenza, kuva ku
wa 8 Ukwakira 2023 kugeza ku wa 25 Ugushyingo 2023.
Ibi bitaramo byiswe “Home
Away From Home Tour” byateguwe na Fusion Tour. Ni ubwa mbere agiye gutaramira
ku Mugabane w’u Burayi, kandi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko
yiteguye gususurutsa Abanyarwanda batuye muri biriya bihugu.
8.Kenny
Sol
Kenny Sol muri iki gihe
ari kumva cyane binyuze mu ndirimbo yakubiye kuri Extended Play (EP) ye ya
mbere yise ‘Stronger than Before’ iriho indirimbo yakoranye n’abarimo Harmonize
wo muri Tanzania n’abandi.
Nawe ntari ku rutonde rw’abahanzi
umunani bazaririmba mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bizabera mu
Burasirazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo, Uburengerazuba n’Umujyi wa Kigali.
Ibi bituruka ku kuba, ku
wa 14 Nyakanga 2023 yaratangaje ko afite ibitaramo bizazengura Igihugu cya
Canada.
Ku wa 17 Ukwakira no ku
wa 14 Ukwakira 2023, azaba afite ibitaramo bizabera mu Mujyi wa Montrael ndetse
no muri Quebec- Aya matariki arahura n’ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’
kuko bizaba biri kubera muri Ngoma na Rubavu.
Kenny Sol kandi ku wa 30
Ukwakira 2023 azataramira mu Mujyi wa Edmonton n’aho ku wa 21 Ukwakira 2023
ataramire mu Mujyi wa Ottawa.
9.Christopher
Muneza
Ni umwe mu bahanzi bamaze
imyaka irenga 15 bari mu muziki; biherekejwe n’indirimbo zanogeye amatwi ya
benshi. Muri iki gihe agezweho binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Pasadena’.
Ku wa 2 Kanama 2023,
yatangaje ko muri Nzeri n’Ukwakira 2023 azaba ari mu ruhererekane rw’ibitaramo
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ibitaramo byateguwe na
sosiyete ya Innox Entertainment isanzwe itumira abahanzi Nyarwanda muri ibi
bitaramo.
Uyu muhanzi amaze imyaka
myinshi ataramira muri biriya bihugu kandi agatanga ibyishimo. Ku wa 9 Nzeri
2023 yataramiye i Louisville, ku wa 6 Ukwakira azataramira Michigan ni mu gihe
ku wa 3 Ukwakira 2023 azataramira i Austin.
Ibi biri mu mpamvu
zatumye adatekerezwaho mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’.
10.Platini
Uyu muhanzi ari kubarizwa
muri Canada aho yagiye gukorera ibitaramo bitandukanye. Yavuye mu Rwanda ku wa
1 Nzeri 2023, ku wa 2 Nzeri 2023 ataramira mu Mujyi wa Montreal.
Ku wa 3 Nzeri 2023
yataramiye mu Mujyi wa Quebec, ku wa 9 Nzeri ataramira Edmonton, ni mu gihe ku
wa 16 Nzeri 2023 azataramira mu Mujyi wa Ottawa.
Ibitaramo bya ‘MTN Iwacu
Muzika Festival’ bizatangira ku wa 23 Nzeri 2023 bibera mu Mujyi wa Musanze mu
Majyaruguru y’u Rwanda.
Platini avuga ko ibi bitaramo abyitezeho kumufasha guhura n’abakunzi b’umuziki we babarizwa muri Amerika ya Ruguru.
Abahanzi umunani bazaririmba mu bitaramo bya "MTN Iwacu Muzika Festival"
TANGA IGITECYEREZO