Mu myaka yo hambere wasanga abanyarwanda baca amazi bene wabo ku ngingo yo gutera urwenya. Ntibwakeye kabiri Arthur, Atome n’abandi berekana ko Umuhanuzi yemerwa iwabo. Byanyuze mu bitaramo bya Seka Live none ubu hari kwirahirwa Gen-Z Comedy Show ifite umwihariko wo guha umwanya abanyempano batazwi bakigaragaza. Kandi koko uwaje araseka.
Ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abanyamategeko, abahanzi, abakina sinema n’abandi batandukanye bamaze kubigira umuco ko umugoroba wo guseka iyo ugeze bigira mu gitaramo cy'urwenga bataha imbavu zibarya kubera guseka.
Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci asa nk’uwatsinze igitego kuko biragora kumvisha abo muhuriye mu ruganda rw’imyidagaduro ko bakabaye bashyigikira igitekerezo mu ntangiriro. Buri wa Kane iyo hari igitaramo ntabwo wahabura abafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda. Ariko rero hari abahora baza kenshi gashoboka nka Clapton Kibonke, Rocky Kimomo, Bamenya, Nyambo Jessica, Killerman, Patyno, Rumaga, abazwi ku mbuga nkoranyamba nka No Brainer, Ntama w’Imana, Karangwa Sewase, Kemnique Urinde wiyemera, abashoramari batandukanye, umunyamategeko Muramira Innocent yunganira Royal FM, ambasade ya Uganda mu Rwanda, abanyamakuru b’imyidagaduro n’abandi baba buri munsi mu ruganda rw’imyidagaduro.
REBA AMAFOTO Y’IBYAMAMARE BYARI MURI GEN-Z COMEDY SHOW YARAYE IBAYE
Fally Merci ashimirwa kuzana urubuga rwo kwishima
Gen-Z Comedy Show yabaye ahantu ho kuruhukira
Abanyarwenya bari gutanga umusanzu ukomeye mu kwirukana agahinda
Gafotozi Kamanda Promesse yasetse aratembagara
Biragoye ko waza ugataha udatandukanyije amenyo
Umunyarwenya Freddy Rufendeke uba muri Giti Business Group aba ahari yasetse yatembagaye
Abanyempano bahawe aho berekanira impano
Umugoroba wo kwivura Stress abantu baba biriwemo
Umunyamakuru wa ISIBO TV, Babu Rugemana Amen
Kivumbi King yari yitabiriye
Clapton Kibonke, Agapeti Gakonje
Kivumbi King yari yizihiwe, Kapo Billy wahoze ari manager wa Kenny Sol yari yasetse
Ariel Wayz, Clapton Kibonke, Agapeti Gakonje kuri Twittter(X)
Ibyamamare baba bicaye imbere ngo badacikwa n'urwenya
Gabiro The Guitar yari yishimye
Uyu munyarwenya ari kwitwara neza. Mu myaka iri imbere azaba aca ibintu
Abanyarwenya batuma abitabiriye batarangara
Intebe z'imbere ziba ziriho ibyamamare dore ko banabatera urwenya bakoresheje amazina yabo
Buri wese araseka
Umunyamakuru Khamis Sango wa Radio&Tv10
Kapo Billy wahoze ari Manager wa Kenny Sol
Kamarade umenyerewe mu biganiro bya YouTube aho agaruka ku nkuru zicaracara
Gad utunganya indirimbo na Junior Rumaga bari bitabiriye
Ngabo Roben ukorera Rayon Sports mu gashami gashinzwe itumanaho n'imyeshamakuru, Khamis Sango wa Radio&TV10 na Kapo Billy
Guseka byabaye umuco
Kivumbi King, Fally Merci bari basetse batembagaye
Darest ari mu bitabira ibi bitaramo
Umunyamakuru ubifatanya no gufasha abahanzi Leandre aba yasetse yatembagaye
Umunyamakuru Yvan Kubwimana wa Isango Star ari kumwe na Sibo Orgene bakorana
Nyambo Jessica ukina filimi aba yaje kuruhuka mu mutwe
Zaba Missed Call yari yasetse byamurenze
Dj Sonia wa KC2 guhisha amenyo byamunaniye
Pattyno aba yaje kwisekera
Pattyno abanyarwenya bakizamuka bamwifotorezaho
Muhinde yahiriwe n'urwenya. Icyo avuze cyose baraseka
Urwenya arushingira ku bantu abona imbere ye kandi biramukorera
Urwenya rw'amazirantoki rwamwubakiye izina
Amaraso mashya mu rwenya kandi atanga icyizere
Umuhanzi ukizamuka Malani Manzi, afite indirimbo nshya yitwa Nuyu yashoyeho asaga miliyoni 7 Frw
TANGA IGITECYEREZO