Sosiyete y’Itumanaho ya MTN yateye inkunga ibitaramo by’umuziki irabyitirirwa “MTN Iwacu Muzika Festival” mu rwego rwo guteza imbere abahanzi Nyarwanda no kwegera abakiriya b’iyi sosiyete mu rugendo rw’imyaka itanu iri imbere bagiye gutangira bakorana.
Byatangajwe kuri uyu wa
Kane tariki 7 Nzeri 2023 mu kiganiro kirambuye n’itangazamakuru cyabereye mu
nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Ni nyuma y’iminsi mike
yari ishize East African Promoters itegura ibi bitaramo itangaje ko bigiye
kongera kuba imbona nkubone nyuma ya 2019, aho byasojwe n’igitaramo cya Diamond
wo muri Tanzania cyabereye muri Parkingi ya Sitade Amahoro.
Kuri iyi nshuro abahanzi
umunani nibo bazaririmba muri ibi bitaramo barimo: Bruce Melodie, Bushali, Alyn
Sano, Chriss Eazy, Riderman, Niyo Bosco, Bwiza ndetse na Afrique .
Kuva ibi bitaramo
byatangiye kuba ni ubwa mbere Bwiza, Afrique, Alyn Sano, Chriss Eazy na Bushali
bagiye kubiririmbamo. Ni mu gihe Bruce Melodie na Riderman babiririmbyemo mu
bihe bitandukanye.
Ibi bitaramo bizatangira
mu Karere ka Musanze ku wa 23 Nzeri 2023, bizakomereza mu Mujyi wa Huye ku wa
30 Nzeri 2023, i Ngoma bizahagera ku wa 7 Ukwakira 2023 n’aho ku wa 14 Ukwakira
2023 ibi bitaramo bizabera mu Mujyi wa Rubavu mu Burengarazuba bw’u Rwanda.
Ibi bitaramo kandi
bizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2023 ri nacyo gitaramo cya
nyuma kizabishyiraho akadomo.
Ni igitaramo kinini
cyagutse kizaririmbamo abahanzi kugeza ubu bitaratangazwa. Mu 2019, igitaramo
nk’iki cyaririmbyemo umunyamuziki Diamond wo muri Tanzania.
Kuri Mushyoma Joseph
washinze East African Promoters (EAP), avuga ko mu gihe kiri imbere bazatangaza
imigendekere y’iki gitaramo cya nyuma.
Umukozi Ushinzwe
Imenyakanishabikorwa muri Sosiyete ya MTN Rwanda, Saint Hillary, yabwiye
itangazamakuru ko binjiye muri Iwacu Muzika Festival kubera ko iki gikorwa
bakibona nk'idarapo no kwiyemeza 'kuzamura uruganda rw'umuziki mu Rwanda'.
Yavuze ko umuziki ari
kimwe mu bintu bishimisha abantu benshi, kandi nka MTN biteguye gukomeza guteza
imbere abahanzi. Ati "Tugomba kugira uruhare mu guteza imbere umuziki w'u
Rwanda, yaba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga."
Saint Hillary yavuze ko
bafite Application zirimo Ayoba, MTN Yello Tv n'izindi 'dutekereza ko zafasha
ubuhanzi mu Rwanda gutera imbere'.
Yumvikanisha ko
ubufatanye bagiranye na East African Promoters bushingiye ku iterambere
ry'umuziki w'u Rwanda no gufunguka kw'andi marembo.
Ati "Ibi biri mu
mpamvu zatumye twiyemeza gukorana na East African Promoters. Kubera intego
bafite no kuba bamaze imyaka myinshi mu muziki. Rero tubona nk'urubuga rwiza mu
guteza imbere umuziki no guteza imbere ubuhanzihano mu Rwanda."
Yavuze ko nka MTN bazi
neza ko hari impano nyinshi mu Rwanda, kandi iyo urebye ku Isi hose hari bahanzi
bari gukora umuziki bubakiye ku njyana ya Afrobeat, Afro fusion n'izindi.
Saint Hillary avuga ko
binyuze mu Iwacu Muzika Festival hagomba gushakishwa impano zo gushyigikira
nk'uko bigenda mu bindi bihugu
Yavuze ko nka MTN
bizerera mu mpano nshya, avuga ko atari umwaka umwe bagiye gukorana na Iwacu
Muzika Festival ahubwo 'n'igihe cy'imyaka itanu iri imbere'. Saint anavuga ko
nyuma y'iyi myaka hazatekerezwa uko ubufatanye bwakomeza.
Umuhanzi Bruce Melodie
uzaririmba muri ibi bitaramo yashimye MTN ku bwo gutera inkunga ibi bitaramo,
avuga ko 'dusanzwe dukorana'.
Yavuze ko imyaka ine
ishize aririmbira mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, asaba abafana be n'abakunzi
b'umuziki kwitegura kuzatarama n'aba bahanzi umunani.
Yunganirwa n'umuraperi
Riderman avuga ko kuba MTN yateye inkunga iki gikorwa ari ibintu byo
kwishimira.
Riderman wamamaye mu
ndirimbo zinyuranye, yavuze ko we na bagenzi be 'tuzakora ibishoboka byose
kugirango abanyarwanda bishime ndetse tuzakora n'ibishoboka kugirango
abaterankunga bose bicaye hano wa Iwacu Muzika Festival n'abo bazishime kandi
bumve bafite ishema ry'uko bifatanyije n'abahanzi Nyarwanda ndetse na EAP mu
kwamamaza ibikorwa by'abo."
Umukozi Ushinzwe
Imenyakanishabikorwa muri MTN, Saint Hillary, yatangaje ko MTN irajwe
ishinga no guteza imbere abahanzi Nyarwanda biri mu mpamvu zatumye yiyemeza
kwinjira muri Iwacu Muzika Festival
Umuyobozi w’imirimo
rusange muri Rwanda Forensic Institute, Habyarimana Ildephonse, yavuze ko
binyuze muri MTN Iwacu Muzika Festival bazasobanurira abaturage serivisi
batanga zirimo gupima ADN n’ibindi
Umuraperi Riderman yishimiye ko MTN yateye inkunga 'Iwacu Muzika Festival', avuga ko bigiye gufasha cyane abahanzi
Umuhanzi Chriss Eazy
yavuze ko "Twiteguye gutanga ibyiza byose dufite ku bantu bose tuzabana"
Alyn Sano yavuze ko
yahoze yifuza guhurira ku rubyiniro n'abahanzi bakuru mu muziki. Avuga ko
yiteguye gutanga ibyishimo ku bafana be
Umuraperi Bushali yashimiye kuba ibi bitaramo bigiye kongera kuba-Avuga ko ari ubwa mbere agiye kwigaragaza muri ibi bitaramo bizagera mu Ntara
Bruce Melodie yashimye MTN ku bwo guherekeza ibi bitaramo, avuga ko yiteguye gususurutsa abafana be
Niyo Bosco yavuze ko
yiteguye gutanga ibyishimo muri ibi bitaramo bizaba mu buryo bwa Live. Avuga
ko yishimiye kuba agiye guhurira ku rubyiniro na bagenzi be
Umuhanzikazi Bwiza avuga
ko kuba agiye kuririmba muri ibi bitaramo ku nshuro ye ya mbere ari ibyo
kwishimira. Ati "Nishimiye ko nanjye kuri iyi nshuro nagiriwe
icyizere."
Afrique yavuze ko
yiteguye kwitwara neza ku buryo azajya ahora agaruka ku rutonde rw'abaririmba muri MTN Iwacu Muzika
Festval
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro n’abanyamakuru
AMAFOTO: Serge
Ngabo-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO