Alain-Andre Landeut wahoze ari umutoza wa Kiyovu Sports umwaka ushize w'imikino yabwiye umutoza uriho kuri ubu ko nagumisha ikipe mu cyiciro cya mbere azaba akoze ibitangaza.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri, nibwo Kiyovu Sports yamanutse
mu kibuga ikina n'ikipe ya Bugesera FC umukino w'umunsi wa gatatu wa
shampiyona, aho Kiyovu Sports yanyagiwe na Bugesera FC ibitego 4-0. Yari
intsinzwi ya kabiri ikomeye kuva iyi shampiyona yatangira, nyuma y'umukino
ufungura shampiyona, Musanze FC yatsinzemo Etoile de L'est ibitego 4-1.
Kiyovu
Sports yagiye kujya muri uyu mukino, itarinjizwa igitego, ari nabyo byatunguye
abantu uburyo yinjijwe ibitego bine byiruka.
Nyuma
y'uyu mukino, uwahoze ari umutoza wa Kiyovu Sports Alain-Andre Landeut yagiye
ku rukuta rwa WhatsApp ahajya ibyiyumviro bwite, agira inama umutoza Petros
Koukouras uri gutoza iyi kipe, ndetse asa n'uninura ubuyobozi bwayo. Yagize
Ati"Komera wa muntu we gusa Kiyovu Sports yarakubeshye. Ntabwo wigize umenya
Kiyovu Sports nyayo. Wowe nabo bana uri gutoza, nugumisha Kiyovu Sports mu
cyiciro cya mbere bizaba ari ibitangaza. Ibyo uri kubona, niyo mpamvu natwe
twananiwe.”
Umutoza wa Kiyovu Sports, yagiriwe inama ko abayobizi ba Kiyovu Sports ari ababeshyi cyane
Nyuma
yaje kugaruka kuri Juvenal ati ”Komeza wumve abo bana bawe ndetse na komite
yawe iciriritse, nari narakubwiye mbere ko ari wowe uri kwisenyera. Ni wowe
nyine umwanzi wawe wa mbere muri iyo kipe. Mu by'ukuri, aho wari watsinze
ibitego 3-0, uyu munsi uhatsindiwe 4-0. Hashize umwaka uri uwa mbere, umunsi
nk'uyu wari ufite amanota 9/9, none uyu munsi ufite amanota 4/9, komeza.”
Kiyovu
Sports imaze imyaka ibiri yikurikiranya iza ku mwanya wa kabiri muri
shampiyona, gusa ku kigero cya 70 ku ijana abakinnyi bakoze ibyo, ubuyobizi
bwatandukanye nabo, ndetse ubu ikipe ifite abakinnyi bagera kuri 65% bashya.
Alain Andre umwaka ushize yakoranye byahafi n'umutoza Mateso
TANGA IGITECYEREZO