Bibiliya igira iti “kuva mu ntangiriro y’irema, ‘Imana yabaremye ari umugabo n’umugore. Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina, maze bombi bakaba umubiri umwe.’ . . . Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.” Soma muri Mariko 10:6-9; Intangiriro 2:24.
Inyandiko yo kuri
internet y’isomero ivuga ko amagambo “icyo Imana yateranyirije hamwe” adashatse
kuvuga ko Imana ari yo ihuza umugabo n’umugore. Ahubwo ayo magambo yo muri
Bibiliya yumvikanisha ko Umuremyi ari we watangije ishyingiranwa, bityo
ishyingiranwa akaba ari ikintu kigomba gufatanwa uburemere.
Imana yifuza ko
abashakanye babaho bishimye (Imigani 5:18). Yashyize muri Bibiliya amahame
n’inama byafasha abashakanye kugira umuryango mwiza.
Twifashishe aya magambo
mu rwego rwo kugaruka birambuye ku rugendo rw’ubukwe bwa Ishimwe Dieudonne uzwi
nka Prince Kid ndetse na Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018.
Aba bombi basezeranye
imbere y’amategeko ku wa 2 Werurwe 2023 mu muhango wabereye mu Murenge wa
Rusororo mu karere ka Gasabo muri Kigali.
Ni mu gihe ku wa 31
Kanama 2023, Prince Kid yasabye anakwa umukunzi we mu birori binogeye ijisho
byabereye kuri Jalia Garden i Kabuga.
Naho ku wa 1 Nzeri 2023,
bombi basezeranye imbere y’Imana mu busitani bwo mu Intare Conference Arena,
wayobowe na Rev. Alain Numa.
Ni ubukwe bwari
butegerejwe na benshi, ahanini biturutse ku kuntu Miss Iradukunda Elsa
yarwaniye ishyaka Prince Kid afunze kugeza n’ubu.
InyaRwanda igiye kugaruka
ku bintu 10 byaranze ubukwe bw’aba bombi- Abakunzi b’igihe kirekire bahujwe n’irushanwa
rya Miss Rwanda.
1.Umutekano
wari wakajijwe; gufata amafoto na Video bitemewe
Mu byumweru bitatu bishize
ni bwo ‘invitation’ z’ubukwe bwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa zatangiye
gutangwa! Habaga hariho amazina yawe. Bivuze ko bitoroheye buri wese kwinjira adafite
ubutumire.
Iyo winjiraga ahabereye
ubukwe ntiwabazwaga niba waratumiwe. Ariko kandi nta bukwe bubura ‘abavumba’.
Itangazamakuru ntiryari
ryemerewe gufata amashusho n’amafoto, ariko ikipe ngari yafashe ibi byose
yahitagamo amafoto y’ingenzi bakayasangiza itangazamakuru.
Ni amafoto yasamirwaga
hejuru cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi bashaka gukora inkuru
batanguranwa. Yafashwe mu buryo bwihariye, kuko nta foto yigeze isohoka itaganiriweho.
Yaba mu gusaba no gukwa,
gusezerana imbere y’Imana no kwakira abatumiwe, ntibyari byemewe gufata amafoto
na Video ukoresheje telefoni yawe.
Hari abasore bagendaga
banyura mu bantu babuza buri wese gufata amashusho n’amafoto, ndetse hari bamwe
mu banyamakuru bagiye basabwa gusiba ibyo bafashe.
N’ubwo byari bimeze
gutya, hari ababaciye mu rihumye bafata amashusho n’amafoto, ari nabyo benshi
bahererekanyije.
2.Amasura
y’abitabiriye ubukwe yiganjemo abo bakoranye muri Miss Rwanda
Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu
amagana biganjemo cyane abagiye bakorana na Prince Kid na Miss Elsa mu bihe
bitandukanye by’irushanwa rya Miss Rwanda.
Abageni bafotowe n’abasore
babiri [Emma na Sabin] bazwi cyane mu gufata amafoto cyane ko mu bihe
binyuranye bagendanye n’irushanwa rya Miss Rwanda bafataga amafoto abakobwa
babaga bahatanira guserukira Intara kugeza ku mukobwa wegukanye ikamba.
Bwitabiriwe n’abarimo
kandi abanyamakuru bakoranye igihe kinini n’irushanwa rya Miss Rwanda baritangazaho
amakuru anyuranye, yaba inkuru zisesenguye, kuvuga ibyabaye n’ibindi.
Bwanitabiriwe kandi na
bamwe mu bantu bagiye bagira uruhare mu guhitamo abakobwa bakomeje mu kindi
cyiciro nka Ingabire Egidie Bibio, Pamela Mudakikwa, James Munyaneza wa The
New Times, Mariya Yohanna n’abandi.
Abakobwa barimo Teta Ndenga Nicole, Miss Umuratwa Kate Anitha wabaye Miss Supranational Rwanda 2021, Umutesi Denise wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2020, Uwase Hirwa Honorine [Miss Igisabo] wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2017;
Ikirezi Brune wahatanye muri Miss Rwanda 2020, Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018, Uwase Muyango Claudine wabaye ‘Miss Popularity’ muri Miss Rwanda n’abandi banyuranye, bitabiriye ubu bukwe.
3.Ni
ubukwe bwongeye guhuza ibyamamare mu ngeri zinyuranye
Mu myaka irenga 12 Prince
Kid yamaze ategura irushanwa rya Miss Rwanda ryamuhuje n’abantu banyuranye
barimo ibyamamare by’amazina akomeye, abashoramari b’ingeri zinyuranye,
abayobozi mu ngeri zinyuranye. Biri mu byatumye ubukwe bwe bwitabirwa na benshi
bazwi cyane.
Ubukwe bwe bwitabiriwe n’Umuvugizi
Wungirije wa RDF, Lt. Col Simon Kabera, Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe
bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu, Aimable Twahirwa, Umuyobozi Ushinzwe
ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano
mboneragihugu (Minubumwe), Uwacu Julienne;
Umuhanzi Platini P,
umuraperi Riderman [Prince Kid yamubereye Parrain mu bukwe na Agasaro Nadia],
umuhanzi The Ben [Byavuzwe ko yahageze], umuhanzi akaba n’umuganga Dr Tom
Close, Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye mu Rwanda;
Mushyoma Joseph utegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival [Wabaye Parrain we], Mariya Yohanna, Massamba Intore, Gacinya Denis wayoboye Rayon Sports, umukinnyi wa filime uzwi nka ‘Ndimbati’, Umuyobozi wa Transparency international Rwanda, Ingabire Marie Immaculée n’abandi.
4.Ubukwe
bwa Prince Kid na Miss Elsa bwasize Miss Iradukunda Liliane atangaje ubukwe bwe
Iradukunda Liliane wabaye
Nyampinga w’u Rwanda 2018 yagaragaje ko yiteguye gukora ubukwe n’umukunzi we
witwa Imfura Kenny, ni nyuma y’uko mugenzi we Iradukunda Elsa ajugunye mu
kirere indabo akaba ariwe uzifata “ibizwi nko gusigirwa igifunguzo.”
Iradukunda yari mu Magana
y’abantu yatashye ubukwe bwa Ishimwe Dieudonne na Iradukunda Elsa bwabaye kuri
uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023 mu Intare Conference Arena.
Ubwo imihango y’ubukwe
yaganaga ku musozo, Iradukunda Elsa yasezeye ku bakobwa b’inshuti ze
babyirukanye maze yifashishije ururabo ahitamo ugomba kuzatera ikirenge mu cye.
Iradukunda Elsa yabashije
gusimbuka asumba bagenzi be aba ariwe wakira ururabo, ariko bisa n’aho rwaciye
mu ntoki Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019.
Muri aba bakobwa kandi
bahanganiraga kuvamo umwe uzatera ikirenga mu cya Miss Elsa, harimo Martina
Albera ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), abavandimwe ba Miss
Elsa, inshuti ze n’abandi bamaze igihe baziranye.
Miss Iradukunda Liliane
akimara kwakira ururabo yasanganiye umukunzi we witwa Imfura Kennya
barahoberana by’akanya kanini, ndetse umusore yabaye nk’utera ubuse ameze
nk’ushaka kwambika impeta umukunzi we yihebeye, ariko ntibyabaye.
5.Amarira
ya Prince Kid yakoze ku mutima Massamba Intore
Umuhanzi wagwije ibigwi
mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore ari mu batashye ubu bukwe, ndetse
yaririmbye asohora umugeni ‘Miss Elsa’.
Uyu muhanzi wakunzwe mu
ndirimbo zinyuranye yinjiriye mu ndirimbo zubakiye ku bihozo agaruka ku mugeni
ateguza umuryango agiyemo kumwakirana yombi.
Massamba yaririmbye
yitegura gufata indege akajya kuririmba mu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Dar es
Salaam mu gihugu cya Tanzania.
Uyu muhanzi yageze muri
ubu bukwe ibintu birahinduka, kugeza ubwo anaririmbiye ababyeyi ba Miss
Iradukunda Elsa abashimira ko bareze neza.
Ubwo yaririmbaga Prince
Kid yafashwe n’amarangamutima amarira azenga mu maso kwihangana biranga
yitegereza umugeni we yakunze igihe kinini.
Massamba yavuze ko ibyo
yabonye atigeze abibona ahandi, agira ati “Nasohoye abageni benshi, naririmbye
henshi ariko ni ubwa mbere mbonye umusore urira amarira agashoka neza.”
Nyuma yo gushyikiriza
umugeni umusore, yakorewe mu ngata n’itorero ry’abakobwa bo mu muryango wa Elsa ndetse n'Itorero Inkindi n'Amariza basurutsa abantu mu mbyino gakondo mu rwego rwo kugaragaza ko babumbatiye umuco
nyarwanda.
6.’Parrain’
na ‘Marraine’- Urufatiro ku buzima bwa Prince Kid nyuma yo gupfusha ababyeyi be
Hari umuvandimwe wa
Prince Kid utabashije kuboneka muri ubukwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika. Yifashe amajwi akoresheje telefoni ye maze abari muri ubu bukwe
barayumvishwa.
Mu ijambo rye, yagarutse
ku rugendo rw’ubuzima bw’umuvandimwe we Prince Kid, avuga uburyo yagiye
amushishikariza gukunda ishuri.
Anagaruka ku mukazana w’abo,
amushimira ko yabakundiye umuhungu atizigamye, kandi akaba akunda umuryango w’abo-
Yamwijeje ko azitabwaho.
Agana ku musozo w’ijambo
rye, uyu musore yavuze ko atabona amagambo asobanura uburyo Mushyoma Joseph
[Boubou] yabaye urufatiro rw’ubuzima bw’abo.
Yavuze ko ubwo Nyina yari
akimara kwitaba Imana, ‘Boubou’ n’umugore we babitayeho nk’abana be. Ati “Sinabona
amagambo nakoresha nkushimira.”
Uyu musore yanashimye
kandi Mukuru w’abo witwa Peter- Yavuze ko yabitangiye kugeza aho yemera
gucikiriza ‘amashuri kugirango atwiteho’.
‘Boubou’ niwe wabaye
Parrain wa Prince Kid, ni mu gihe umugore we ari we wabaye ‘Marraine’ wa
Iradukunda Elsa.
7.Imiryango
yabaremeye
Sebukwe wa Prince Kid
yamubwiye ko amuhaye umwanya we wose, kandi yiteguye kuzabaha inama igihe cyose
bazamukenera. Ati “Mbahaye umutima wanjye. Mbahaye n’inama zanjye.”
Yabifurije kubyara hungu
na kobwa, ariko cyane cyane abakobwa ‘kuko nanjye mfite abakobwa benshi. Ati “Abakobwa
ntibazabure.”
Uyu mubyeyi yabifurije
guhorana amata ku ruhimbi n’urugo rugendwa. Avuga ko abagabiye inka y’imbyeyi n’iyayo.
Hari undi muryango nawe wahaye inka urugo rwa Prince Kid na Miss Elsa.
Yanashimye buri wese
wabashyigikiye mu bukwe, imiryango yombi, abanyamakuru n’abandi batumye ubukwe
bw’abana babo bugenda neza.
8.Bemerewe
gukorera ‘Honey Moon’ mu Burundi no mu Bugereki
Hon. Nsabimana Yves
yavuze ko yiteguye kuzishyura ikiguzi cyose bizasaba kugira ngo Prince Kid na
Miss Elsa bakorera ukwezi kwa buki mu gihugu cy’u Burundi.
Yababwiye ko igihe bazabonera
umwanya, kandi baramaze kugura mu nzira ibibazitira, yiteguye kuzabafasha kugirira
ibihe byiza muri kiriya gihugu.
Umuvandimwe wa Prince Kid
uri muri Amerika, we yavuze ko bagerageje kumenya ahantu Miss Elsa akunda
basanga ari mu Mujyi wa Anthene mu Bugereki.
Avuga ko afatanyije na
bagenzi be biyemeza gufasha Prince Kid na Miss Elsa gutemberera muri uriya
mujyi w’ubukerarugendo.
9.Yatunguye
umukozi we wo mu rugo amuha impano ndetse na Me Nyambo
Prince Kid yatanze impano
ku bantu benshi bagiye batungurana, bigaragaza ko uyu mugabo yamenye
igisobanuro cyo kubana.
Umukozi we wo mu rugo
yamuhaye impano bitungura benshi. Uyu mugabo yageze imbere ya Prince Kid
arapfukama ararira, abura uko yifata.
Kugeza ubwo gufatana ifoto
na ‘boss’ we byabaye ikibazo. Byageze aho abanza kuva aho yagombaga guhagarara
ajya mu bantu yabuze uko yifata. Yagaragazaga ibyishimo byo kuba ashimiwe
imyaka ishize yita ku buzima bwa Prince Kid.
Me. Nyembo,
umunyamategeko umaze igihe kinini afasha Prince Kid kuburana urubanza
rushingiye ku byaha byihohoterwa yashinjwaga ko yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda, nawe
yahawe impano yihariye.
Uyu mubyeyi ubwo yari
ageze imbere atera intambwe, abantu bavugije akaruru k’ibyishimo bamushimira
umuhate yashyize muri ubu rubanza.
10.Prince
Kid yabaye ‘Dj’ mu bukwe, kandi avuga ijambo rikomeye
Prince Kid yamenyekanye
cyane mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda, ariko yabanje kuba umuhanzi mbere
y’uko ategura iri rushanwa ryahagaritswe muri iki gihe.
Hari indirimbo yakoranye
na Tom Close. Dj Ira niwe wacuranze mu bukwe bwe, yaba mu gusaba no gukwa
kugeza mu gihe cyo gusezerana imbere y’Imana no kwakira abitabiriye ubukwe.
Mu gihe cy’iminota irenga
10’, Prince Kid yagiye ku byuma Dj Ira yakoreshaga maze acuranga indirimbo
zinyuranye ubwo umugeni we yinjiraga muri ‘Salle’ amusanganira.
Ni ibintu byashimishije
abantu benshi, babona ko uyu mugabo yifitemo impano nyinshi zitari zizwi.
Mu bukwe hagati, Prince
Kid kandi yafashe ijambo avuga ko mu myaka amaze ku Isi ubuzima “bwanyigishije
kwishimira buri segonda ry’ubuzima.”
Mu bandi yahaye impano
harimo Eric washinze Ian Boutique, iduka ryambitse igihe kinini abakobwa bitabiriye
Miss Rwanda, kompanyi ya Bisa Décor yagiye irimbisha ahantu hanyuranye haberaga
irushanwa rya Miss Rwanda n’ahandi.
TANGA IGITECYEREZO