Umwe mu bashyitsi bakuru bitabiriye ibirori ngarukamwaka byo Kwita amazina abana b’ingagi ku nshuro ya 19, ni umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamazi.
Mu ijambo rye, umuyobozi
wa RDB, Clare Akamanzi yashimiye byimazeyo abashyitsi bose bitabiriye umuhango
wo Kwita Izina barangajwe imbere na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame.
Ati: "Uyu munsi twahaye
izina, ikirango, ejo hazaza abana b’ingagi bavutse uyu mwaka, bitandukanye n’uko
byahoze mu myaka ishize. Ndashimira mwe mwese mwasize inshingano zanyu zikomeye
mukaza kwita ingagi amazina.’’
Claire kandi
yanaboneyeho abasaba kuba nk’ababyeyi bakajya baza kenshi gusura abana b’ingagi
bise amazina kandi bakanatanga umusanzu wabo mu kuzirera neza.
Umuyobozi wa RDB kandi
yabwiye abaturaye bo mu Kinigi baturiye Ibirunga bacyira igikorwa nk’iki buri
mwaka ko ari imbaraga z’igihugu, kandi ari abarinzi beza b’ibidukikije ndetse
ko kuba ari abaturanyi beza ba Pariki y’ibirunga ariyo mpamvu bahuye
bakishimira ibyagezweho.
Aho yagize ati: ‘‘Turabashimira
cyane uburyo muhora mushyigikira ibikorwa by’ubukerarugendo. Ni mwebwe dukesha
ibyiza twishimira uyu munsi mu bukerarugendo no kubungabunga Pariki.’’
Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yasezeranije abaturiye Pariki ko inyungu z'ubukerarugendo zizakomeza kubageraho
Yakomeje avuga ko muri
uyu mwaka urwego rw’ubukerarugendo ruhagaze neza kuko rwazamutseho 56%, ndetse
ko n’uruhare rwari rusanzwe ku 10% rugenerwa abaturage rwiyongereye. Asezeranya
abaturage ko RDB izakomeza guharanira ko inyungu z’ubukerarugendo zibageraho.
Ati: ‘‘Ndabibutsa ko
ubu Kwita Izina byabaye igikorwa mpuzamahanga. Isi yose ibona ibyo mukora mu
kubangabunga Pariki kandi irabishima, mukomereze aho.’’
Madamu Clare yakomeje
abwira abashyitsi ko gushora mu kubungabunga ibidukikije ari ugushora ‘muri twe
ubwacu’ kubera ko ibidukikije ari isoko y’ubukungu, ashimangira ko ariyo mpamvu
u Rwanda rushora cyane mu bukerarugendo bubyara inyungu haba ku banyarwanda no
ku mugabane muri rusange.
Ati: ‘‘Ubukerarugendo
bushingiye ku bidukikije bwatubereye inking ya mwamba mu kongera kwiyubaka
nyuma ya Covid 19. Nejejwe no kubabwira ko twiteguye kurenza amafaranga
twinjizaga mbere y’icyorezo, muri uyu mwaka wa 2023. Ndashimira buri wese
ubarizwa mu bukerarugendo ku bw’ishyaka ryabo mu gushyira mu bikorwa intego za ‘Visit
Rwanda’.’’
Yavuze ko kandi amafaranga yinjiye mu bukerarugendo mu gihe cy’amezi atandatu uyu mwaka yiyongereyeho 60% ugereranije n’ayinjiye mu gihe kingana n’icyo umwaka ushize.
Ashimangira
ko urugendo rukomeje cyane ko baherutse no kwacyira umushoramari mushya FC
Bayern Munich biyongera ku makipe nka Arsenal na PSG, aboneraho ahamagarira
abari aho gushora imari muri gahunda y’ubukerarugendo mu Rwanda, cyane ko
ubukungo bw’u Rwanda burushaho kwiyongera umunsi ku wundi.
Umuyobozi wa RDB kandi
yatangaje ko umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20 uzaba ugaragaza ibinyacumi
bibiri uyu muhango umaze utangijwe mu Rwanda. Ashimira Madamu Jeannette Kagame
wemeye kuzahaboneka, ndetse anatangaza ko abise ingagi amazina mu myaka 19
ihise bose bazagaruka umwaka utaha.
Clare Akamanzi yashimiye
Madamu Jeannette Kagame ndetse na Perezida Paul Kagame kubwo gutangiza iki
gikorwa mu myaka 19 ishize aho bise abana b’impanga b’ingagi Byishimo na Mpano,
ubu bakaba bayoboye izindi ngagi muri Pariki, kandi bikaba byarakanguriye n’abandi
gukomeza iki gikorwa cyo Kwita Izina.
TANGA IGITECYEREZO