Mbere y’uko bambikana impeta y’urudashira, Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid n’umugore we Miss Iradukunda Elsa bahanye amasezerano binyuze mu magambo babwiranye, biyemeza kuzakundana no kubana kugeza ku mwuka wa nyuma w’ubuzima bazahumeka.
Rev. Alain Numa wahaye
umugisha isezerano ryabo imbere y’Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023
mu muhango wabereye mu Busitani bwa Intare Conference Arena, yahaye umwanya
buri wese abwira mugenzi we amagambo amuri ku mutima ashingiye ku isezerano
yumva rikomeye ryo guha umukunzi we.
Miss Iradukunda Elsa
yisunze isezerano rye yari ryanditse muri telefoni riri mu rurimi rw’Icyongereza.
Uyu mugore yasezeranyije
umugabo we 'kuzagukunda' no kubana nawe mu bihe byiza n'ibibi’. Elsa yavuze ko
Imana yonyine ariyo izi uburyo Prince Kid yamuhariye umutima we.
Yavuze ko yiteguye ‘guhagararana
nawe’, kumwubaha no kumushyigikira 'n'ubwo Isi yose yaba yaguteye umugongo'.
Miss Elsa yavuze ko azi
neza ko urukundo rwe na Prince Kid rwiteguye guhangana no gutsinda buri kimwe
banyuramo.
Yabwiye Prince Kid ati "Niteguye
kuba inshuti yawe nziza". Yanamwijeje ko yiteguye 'kuba umubyeyi w'abana be'.
Elsa yabwiye kandi Prince Kid ko yiteguye 'kumwubaha no kubana nawe ubuzima
bwanjye bwose’.
Elsa yanabwiye Prince Kid
ko yiteguye kumushimisha “n'ubwo byansaba kurebana nawe umupira w'amaguru
ndetse na filime z'imirwano (abari mu bukwe basetse).”
Uyu mugore yavuze ko
akunda cyane Prince Kid ku buryo 'ntabasha kwibaza uko ubuzima bwaba bumeze
utaburimo'. Yavuze ko Prince Kid ari umujyanama we, inshuti ye yihariye,
intwari ye kandi 'niteguye kuzamarana ubuzima bwanjye bwose nawe'.
Miss Elsa yasabye Imana
kuzabana n'abo mu rugo no mu rugendo rw'urukundo. Ashima Prince Kid kumukunda
no mu buzima bugoye. Yavuze ko "sinigeze nshidikanya ku rukundo rwe’.
Yashimye Kid 'ku bwo
ku nkundira umuryango nk'uko ukunda umuryango wawe'. Yabwiye Prince Kid ko
'kuva uyu munsi kugeza ku mpera y'Isi ngusezeranije kubana nawe'. Ati
"Ndagukunda cyane."
Umwanya wa Prince Kid!
Uyu mugabo yafashwe n’ikiniga, kuvuga biranga mu gihe cy’umunota urenga, amarira
azenga mu maso bimusaba kubanza gutuza.
Ijambo rye yarikubiye mu
kumvikanisha ibihe yanyuranyemo na Miss Iradukunda Elsa kugeza ku bihe bya vuba
bari gucanamo ndetse n’amasezerano amufitiye.
Mu ijwi rituje cyane,
Prince Kid yabwiye Miss Elsa ko 'sinari mfite icyizere cyo kuzakubona gutya'.
Uyu mugabo yagiye afata
umwanya wo gutuza ubundi akishakamo imbaraga zimukomeza. Yabwiye Miss Elsa ati "Ndagukunda, ndagukunda, kandi nzagukunda".
Yabwiye Miss Elsa “sinagukunze,
kubera ko wankunze, nagukunze kubera ko ngomba kugukunda.”
Prince Kid yemereye Miss
Elsa kuzamubera umufasha, "kuko kuba umugabo nabihawe na Nyagasani"
Kid yavuze ko adafite
gushidikanya muri we ko 'unkunda', abwira Miss Elsa 'ariko njye nkukunda
kurushaho'.
Yabwiye Miss Elsa ko
amukunda cyane, kandi yishimira uburyo 'ukunda umuryango wanjye'. Yavuze ko
afite icyizere cy'uko bazagira umuryango mwiza 'nk'uko twabyifuje'.
Kid yabwiye Elsa ko
urugendo bagendanye arufata nk'ideni ku buryo atazigera yoroherwa no
kuryishyura. Ati "Ariko nzarwana naryo kugeza ku mpera y'ubuzima bwanjye'.
Ati "Ndagukunda.
Abanjye baragukunda. Kandi tuzagukundira umuryango. Kuko tuzi ko ari cyo kintu
cy'agaciro ugira mu buzima bwawe."
Yisunze Bibiliya yavuze
ko ntacyo yarenzaho kirenze urukundo Imana yabahaye. Yizeje Miss Elsa
kuzamukunda, kumwubaha no kumukundwakaza.
Yabwiye umugore we ko
'abana Imana izaduha tuzabakira'. Kid yanabwiye Elsa ko azamukunda uko bucyeye
n'uko bwije, kandi azajya arushaho. Ati "Urakoze."
Elsa yabwiye Kid ko
yiteguye kubana nawe mu bihe byiza n’ibibi ‘n’ubwo Isi yose yakuvaho’
Elsa yabwiye Kid yanyuzwe
n’urukundo yamuhaye, kandi yiteguye kurusigasira
Miss Elsa yabwiye Prince Kid ko yiteguye kumushimisha n’ubwo byamusaba kurebana nawe umupira cyangwa se filime
Kid yabwiye Miss Elsa “sinagukunze,
kubera ko wankunze, nagukunze kubera ko ngomba ku gukunda’
Kid yabwiye Elsa ko
urugendo bagendanye arufata nk'ideni, kandi bizamugora kuryishyura
Prince Kid yabwiye Miss
Elsa ko yishimira uburyo 'ukunda umuryango wanjye'
KANDA HANO UREBE INCAMAKE Y'UBUKWE BWA PRINCE KID NA MISS ELSA
TANGA IGITECYEREZO