Umuhanzi Muyombo Thomas wamenye nka Tom Close, byamusabye kwitwaza byinshi mu bikoresho yakuye mu Mujyi wa Kigali mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Fly Away” iri kuri album ye ya Cyenda ‘Essence’ aherutse kumurika.
Ku wa 5 Gicurasi 2023,
nibwo uyu muhanzi usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe gutanga amaraso muri
RBC, yashyize hanze album ye iriho indirimbo 13 zirimo nka ‘Voice Note’, iyo
yakoranye na Sat-B, B-Threy, Nel Ngabo n’abandi.
Ni album yari amaze igihe
ararikiye abakunzi be. Hashize ukwezi kumwe iyi album igiye hanze, uyu muhanzi
yashyize hanze icyarimwe amashusho y’indirimbo ebyiri, nyuma akurikizaho
indirimbo nka ‘Mariwe’, ‘Be My Teacher’ n’izindi.
Kuri ubu, uyu muhanzi
yasohoye indirimbo ye yise ‘Fly Away’ iri mu zigize album ye. Amashusho y’iyi
ndirimbo yafatiwe mu ishyamba rya Gako hafi neza y’umupaka w’u Rwanda n’u
Burundi.
Uyu muhanda uhuza Akarere
ka Bugesera na Nyanza, kuko urambukiranya za Rwabusoro, uturutse mu Karere ka
Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Ni umuhanda wamaze igihe
kinini utari nyabagendwa biturutse ku kuba utari urimo kaburimbo no kuba hari
harimo abajura bategaga abantu.
Amashusho y’iyi ndirimbo,
agaragaza ko byinshi mu bikoresho Tom Close yifashishije byamusabye kubikura mu
Mujyi wa Kigali.
Yabwiye InyaRwanda ko ari
imwe mu ndirimbo yifuzaga guha umwihariko biri mu byatumye buri kimwe yasabwe
na Gad wakoze amashusho yarakitayeho.
Agaragara mu mudoka ari
kumwe n’inkumi ngenderwaho mu mashusho y’iyi ndirimbo, hari aho agaragara yicaye
mu ntebe iri mu muhanda muri kaburimbo, aho ari kumwe n’uyu mukobwa basangira
icyo kunywa ku meza hariho imbuto n’indi mitako.
Amashusho y'iyi ndirimbo
kandi agaragaramo umukobwa ucuranga igicurango cya 'Violan'.
Album ya Tom Close iriho
indirimbo 13 ziganjemo cyane abaraperi.
Hariho nka 'A voice note' yakoranye na Bull Dogg, 'Finally' yakoranye na
Wezi wo muri Zambia, 'Fly away', 'Inside', 'Kampala' yakoranye na A Pass wo
muri Uganda;
'Superwoman' yakoranye na
Sat-B wo mu Burundi, 'Be my teacher', 'The One', 'Party', 'Feelings' yahuriyemo
na B-Threy, 'My Number One' yakoranye an Nel Ngabo na Riderman, 'Don't worry'
ndetse na 'Mariwe'.
Producer Knoxbeat niwe
wakoze iyi album. Ariko muri rusange yagizweho uruhare n’abarimo Ishimwe Karake
Clement wa Kina Music, Bob Pro, Zizou Al Pacino, Kenny Vibz ndetse na Dj
Bisoso.
Tom Close aherutse
kubwira InyaRwanda ko buri muhanzi yatekereje kwifashisha kuri iyi album
‘Essence’ yari amwitezeho kuyishyiraho umutima.
Avuga ko mu bahanzi
yifuzaga gukorana n’abo harimo na Big Fizzo wo mu Burundi, ariko yasanze ari mu
bitaramo mu Burayi ku buryo bitari kumukundira ko bakorana indirimbo.
Iyi album irihariye kuko
indirimbo hafi ya zose ziriho zikoze mu rurimi rw’Icyongereza mu rwego rwo
kwagura urugendo rw’umuziki rw’uyu muhanzi.
Uyu munyamuziki avuga ko
imyaka 15 ishize ari mu muziki, ibihangano bye byubakiye ku butumwa bw’igihe
kirekire no ‘kugerageza kujyana n’igihe’.
Biri mu byatumye izi
ndirimbo ziri kuri album yaragerageje kujyanya n’ibigezweho. Avuga ko buri
ndirimbo iri kuri album ifite ‘umwihariko wayo’.
Amashusho y’iyi ndirimbo, Tom Close yayakoreye mu ishyamba rya Gako
Tom Close yatangaje ko
byamusabye kwitwaza ibikoresho byinshi abikuye muri Kigali
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FLY AWAY’ YA TOM CLOSE
TANGA IGITECYEREZO