“Umwari Series” ni Filime igiye gushyirwa hanze, igaragaramo bamwe mu byamamare muri filme nyarwanda, ikaba izagaruka ku nyigisho zigenewe ababyeyi n’umuryango muri rusange.
Iyi filime yanditswe na Harerimana Is-haq uzwi nka
Papa Iddy. Ikaba Itegurwa na Motherland Focus Pictures, ikora Ibijyanye
n'amashusho, ari nayo yakoze filime nyinshi zirimo Natasha Series, Gatarina ya Assia, Umuturanyi ya
Clapton Kibonge n’izindi.
Ni filime yitondewe cyane ubwo yategurwaga ndetse ikaba izagaragaza umwihariko wayo udasanzwe mu zindi filime.
Iyi filime izigisha
ababyeyi bahatira abana babo gushakana n’abakire kugira ngo bazabahindurire
ubuzima, nyamara bakirengangiza ko bishobora kugira ingaruka mbi, ibyari
Ibyishimo bikavamo amarira.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Papa Iddy yavuze ko abazayireba bazatungurwa n’ubuhanga yanditswemo. Yagize ati “Hazabaho gutungurwa ku bw'ubuhanga bw'umwanditsi”.
Nk'uko yakomeje kubitangaza, iyi filime izakinamo
bamwe mu bakinnyi ba filime barimo Mama Sava ukina muri Papa Sava, Seburikoko/Papa Sava, Nyatanyi Gael, Rufonsina n'abandi.
Ubwo yagarukaga ku ntego y’iyi filime, yavuze ko umusanzu
wa mbere izatanga ari inyigisho ikubiyemo no kuzamura impano z’abakinnyi bashya
mu ruhando rwa cinema.
Ubwo yatambutsaga ishimwe rye, yavuze ko ashimira
Nyakubahwa wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ku bwo gutanga umutekano n’ubwisanzure ku
banyarwanda mu byo bakora.
Yashimiye cyane umunyarwenya Clapton Kibonge wagize
uruhare mu gutanga ibitekerezo hategurwa iyi filime, ashimira The Lys
Hotel, ndetse n’itangazamakuru muri rusange.
Yasoje asaba abanyarwanda gukurikirana iyi filime y’uruhererekane kuko
yitezweho kwigisha abantu kwihesha agaciro no kugira indangagaciro ziranga
abantu bazima.
Mama Sava ni umwe mu bakinnyi muri iyi filime
Rufonsina ni umwe mu bakinnyi ba filime "Umwari series"
Iyi filime yanditswe na Papa Iddy umenyerewe muri filime "Umuturanyi" ndetse yatangaje ko izigisha imiryango kwita ku burenganzira bw'umwana n'ibindi
Nyatanyi Gael ni umwe mu bakinnyi bayikinamo kandi mu buhanga budasanzwe
Dusabe Busine Israel akina ari se wa Umwari aho aba ashaka kumushyingira umusaza ku gahato
Kamanzi Didier akina yitwa Shema muri iyi filime
Rufonsina benshi bakunze mu kuryoshya filime nawe ari gukina muri iyi nshya
TANGA IGITECYEREZO