Mu 2021 Josh Ishimwe yatangaje ko kwinjira mu muziki kwe byagizwemo uruhare na René Patrick byumwihariko Yvan Ngenzi wamutoje gukora umuziki gakondo ujyanishije no kubyina ndetse no kuririmba mu buryo bwizihira buri wese.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2023,
Yvan usanzwe ukora indirimbo za gakondo yari mu magana y’abantu yitabiriye
igitaramo ‘Ibisingizo bya Nyiribiremwa’ Josh Ishimwe yakoreye muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe byamamazwa.
Josh Ishimwe yagihuriyemo na Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika
ndetse na Alarm Ministries, ifatwa nk’umubyeyi w’andi matsinda akora umuziki
uhimbaza Imana.
Yvan Ngenzi amaze imyaka irindwi ari mu muziki.
Asanzwe ari umuhanzi ubifatanya no kuyobora ibirori n’ibitaramo bitandukanye mu
Rwanda.
Muri iki gihe ari kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru
mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), aho akora mu kiganiro ‘Waramutse
Rwanda’.
Arazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Ntahemuka’
yitiriye album ye, ‘Izamarera’, ‘Urera’, ‘Ishyanga ryera’ n’izindi.
Yvan Ngenzi yabwiye InyaRwanda ko mu myaka ine ishize
ari bwo yahuye na Josh Ishimwe ari umwana ubyiruka ariko ukunda kuririmba cyane
ikuzungu (mu majwi agoroye atari injyana ya kinyarwanda).
Akimara kubona uko Josh Ishimwe aririmba byaramukuruye
atekereza kumufasha ariko asa nubishyize ku ruhande.
Byageze aho inshuti ye (Ya Yvan Ngenzi) yamubwiye ko
hari umwana azi uzi kuririmba kandi “ukunda ibyo nkora, amunyeretse nsanga nari
naramubonye.”
Yavuze ko kuva "Icyo gihe ndamufata, aba iruhande
rwanjye, yari akiri n'umwana mutoya turatangirana, atangira uko ndirimba
akanyumva, najya mu birori bitandukanye nkamujyana, gutyo gutyo kugeza uwo
ariwe uyu munsi."
Ngenzi yavuze ko atari we muhanzi yari gufasha gusa
kwisanga mu muziki, ahubwo Josh Ishimwe 'niwe wampaye umwanya'.
Akomeza ati "Kugirango muri bike nshoboye ampe
umwanya cyangwa nanjye nkamuha umwanya ntacyari kubuza ko bikora."
Uyu munyamuziki avuga ko atishobojwe mu kumurika impano
ya Josh Ishimwe, kuko byari mu mugambi w'Imana. Ati "Hari ibintu Imana iba
yarateguye biba bigomba kuba uko."
Akomeza ati "Kuko nubwo tuvuga ngo benshi
baramufashije, ariko ni Imana yamuhaye' impano afite noneho twebwe twuririraho
wenda gake n'abandi bakomerezaho kugeza uyu munsi."
Yvan Ngenzi yavuze ko ubwo yabonaga Josh Ishimwe
aririmba imbere ye, yumvaga muri we adakeneye gukora igitaramo cye bwite, kuko
ibyo yakoze biri mu murongo w'ibyo yamutoje.
Ati "Kubibona rero biba uyu munsi kuri njye ni umwuzuro.
Numva biteye ishema ariko nkabishimira Imana yabiduhaye."
Aba bahanzi bombi bahuriye ku rubyiniro baririmba indirimbo
'Ntahemuka'. Yvan Ngenzi avuga ko ari kumwe na Josh Ishimwe yumvaga muri we
afite ishema ryo kumubona agaragaza urugendo rwe rw'umuziki.
Yasabye abantu gushyigikira uyu muhanzi akagera no 'ku
rwego abandi batagezeho'. Yumvikanisha ko ubwitabire bw'abantu muri iki
gitaramo, bigaragaza ko umuco gakondo ukunzwe by'umwihariko mu guhimbaza Imana.
Yvan Ngenzi ni umuhanzi ufite umwihariko wo gukora
injyana Gakondo mu ndirimbo zo guhimbaza Imana. Yanyuze mu matorero atandukanye
nk'Urukerereza, Indahemuka n'andi yamubereye imbarutso yo gushibuka kw'impano
yiyumvagamo yo kuririmbira Imana mu njyana Gakondo.
Amaze gukora indirimbo zitandukanye kandi zakunzwe
zirimo; ‘Ntahemuka’, ‘Ndamushima’, ‘Uri umwami’, ‘Garuka’, ‘Mu gituza cyawe’
yakoranye na Aime Uwimana na Brenda, n’izindi. Izina rye rizwi na benshi mu
bataha ubukwe cyane cyane ubw’Abakristo dore ko uyu musore atumirwa henshi mu
rwego. Yvan Ngenzi yumvise yuzuye ubwo yabonaga Josh Ishimwe ataramira abayobotse inganzo ye
Yvan Ngenzi yavuze ko umunsi wa mbere ahura na Josh Ishimwe yamubonyemo impano ikomeye
Josh Ishimwe yumvikanye kenshi ashimira Yvan Ngenzi wabaye urufatiro rw'umuziki we
Yvan Ngenzi avuga ko abantu bakwiye gushyigikira umuziki wa gakondo n'abawukora
Muri iki gihe, Yvan Ngenzi ari kwimenyereza umwuga w'itangazamakuru kuri RBA Imyaka irindwi irashize
Yvan Ngenzi ari mu muziki ahuza no kuyobora ibirori n'ibitaramo binyuranye
Yvan yaserukanye na 'Bamenya' mu ngamba bashimisha benshi bitabiriye iki gitaramo
Kanda hano urebe amafoto yaranze iki gitaramo cya mbere cya Josh Ishimwe
AMAFOTO: Rwigema Freddy-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO