RFL
Kigali

Mukura VS ishaka igikombe cya shampiyona yatangiye inganya n'Amagaju FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/08/2023 17:51
0


Ikipe ya Mukura VS yanganyije n'Amagaju FC mu mukino wo ku munsi wa 1 wa shampiyona y'ikiciro cyambere mu Rwanda.



Uyu ni umukino wabaye kuri iki cyumweru taliki 20 Kanama 2024 saa kenda.Ikipe y'Amagaju FC izajya yakirira imikino yayo ya shampiyona y'ikiciro cyambere mu Rwanda kuri iyi sitade mpuzamahanga ya Huye niyo yari yakiriye uyu mukino wayo na Mukura VS 

Uko umukino wagenze muri make

Ikipe ya Mukura VS yatangiye ikubitwa igitego gitunguranye ku munota wa 1 gitsinzwe na Rukundo Abdourahmani.

Nyuma yo gutsindwa igitego Mukura VS yahise itangira urugendo rwo gushaka icyo kwishyura ndetse ikanabona uburyo imbere y'izamu nkaho ku munota wa 13 Hakizimana Zubel yahinduye umupira ariko myugariro wa Amagaju Dushimiyimana Janvier ahita awushyira muri koroneri.

Ikipe ya Mukura VS yakomeje gukina neza n'abakinnyi bayo barimo Elie Tatou bagacenga gusa ntibibyare umusaruro.

Ku munota wa 22 Amagaju FC yaratsinze ikindi gitego habura gato,Katake Papy Kalunga yahinduye umupira usanga Rukundo Abdourahmani nawe arihindukiza arekura ishoti ariko rinyura hejuru y'izamu gato.

Kuwa 31 Mukura VS yongeye kurata ikindi gitego aho Cedric yazamuye umupira usanga Bukuru Christophe ashyizeho umutwe ashaka gutsinda igitego ariko ntibyamuhira umupira unyura hejuru y'izamu gato.

Kuwa 42 Mukura VS yabonye kufura iteretse ahantu heza ku ikosa ryari rikorewe Hakizimana Zubel ariko Muvandimwe Jean Marie Vianne ayiteye ba myugariro ba Amagaju FC baba maso bayikuraho.

Igice cya mbere cyarangiye Amagaju FC akiyoboye n'igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Mukura VS ikora impinduka mu kibuga havamo Djuma hinjiramo Manishimwe Djabel .

Mukura VS yakomeje gahunda yo gushaka igitego cyo kwishyura ariko yisirisimbya imbere imbere y'izamu cyane,kuwa 52 Djabel yarekuye ishoti riremeye ariko myugariro w'Amagaju awushyira muri koroneri.

Kuwa 63 rutahizamu wa Mukura VS Aboubakal yarase igitego kitaratwa umuzamu yavuye mu izamu ariko gushyira umupira mu nshundura biramunanira urinda umurengana 

Mukura VS yakomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu ry'Amagaju maze kuwa 70 baza kubona igitego bashakaga gitsinzwe na Cedric uzwi ku izina rya Jaypol ku mupira yarahawe na Djabel.

Amagaju nyuma yo kwishyurwa yakomeje kurushwa ku buryo bugaragara ariko nayo igacungira ku kwirukankana imipira bigatuma igera imbere y'izamu rya Mukura VS,kuwa 82 babonye kufura nziza ku ikosa ryari rikoreweho Ndayishimiye Eduard maze iterwa na Abdourahmani ariko Sebwato ahita ayifata 

Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1.


Mukura VS yanganyije n'Amagaju igitego 1-1










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND