Ku munsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya “Assumption”, ikigo 'Mere du Verbe' cyakoze ibirori byo kwizihiza imyaka 29 kimaze gishinzwe, hunamirwa ababyeyi bagishinze bitabye Imana, bamwe mu barezi, abayobozi, abanyeshuri bakuriyemo n’abanyeshuri baharererwa, baratarama bibutswa n’amateka yacyo.
Ikigo Mere Du Verbe cyashinzwe mu mwaka wa
1994, gitangizwa na Vito Misuraca afatanije na Mama Emma. Bagishinga, bari bagamije
kwita ku bana batishoboye no kwita ku bana b’imfubyi za Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Vito Misuraca afatanije na Mama Emma batangije urugo (Orphelinat Mere du Verbe) rwakira imfubyi, umwe aba Papa undi aba Mama, batangira urugendo rwo kurera abana baturutse mu duce dutandukanye, batangira kubaha uburere, urukundo, babamenyera n’ibindi byose byari bikenewe mu buto bwabo.
Nyuma haje gushingwa ishuri rya Mere du Verbe kugira ngo aba bana bahabwe ubumenyi, haza kubakwa n’ivuriro kugira ngo aba bana bahabwe ubuvuzi bw’ibanze bitabweho.
Mu 2011 hashinzwe Assosiation Mere du Verbe
iyobowe na Salvatore Misuraca Giuseppe utuye mu Butaliyani, akaba
yungirijwe na Kamaliza Adelphine. Yashinzwe hagamijwe gukomeza kwigira hamwe
iterambere ry’iki kigo.
Kuwa 15 Kanama 2023 umunsi mukuru kuri Kiliziya Gatolika w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, urugo rwitiriwe “Nyina wa Jambo” rwizihije imyaka 29 rushinzwe, bamwe mu baharerewe, abahiga, abayobozi n’abandi, baratarama bishimira ibyagezweho.
Bibukijwe amateka n’ibihe bikomeye byaranze uru rugo
rwabaye ikigo cya Mere du Verbe, ndetse bashima Imana ku bwo kugera kuri byinshi
babifashijwemo na Yezu ndetse n’umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Jambo.
Ibi birori byatangijwe n’Igitambo cya Misa, aho
Padiri Theogene, yagarukaga ku gaciro gakwiye guhabwa Umubyeyi Bikiramariya
Nyina wa Jambo, umubyeyi uhebuje bose umugisha, urinda abana b’Imana afatanije
na Yezu umuhungu we ndetse n'Ubutatu Butagatifu.
Ubwo Padiri yatambutsaga ijambo yagennye kuri uyu
munsi, yarisoje agira ati “Harakabaho ubuvandimwe, harakabaho
ubukirisitu, harakabaho urugo rwa Mere Du Verbe, harakabaho Nyina wa Jambo”.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Mere du Verbe, Habiyambere, yashimye ubufatanye bwa buri wese kugira ngo hagerweho ibi
birori byateguwe, bigahuza abanyeshuri ababyeyi n’abayobozi bakishimana, bakishimira n’ibyiza byagezweho birimo kwita ku bana bari imfubyi kugeza bakuze.
Kamariza Delphine uhagarariye Assosiation Mere du
Verbe, yasobanuye byinshi ku mateka yaranze iki kigo igihe cyashingwaga, ubutwari
bwaranze ababyeyi bagishinze ari bo Padiri Vito na Mama Emma, bakaba ababyeyi b’impubyi
ziturutse imihanda yose, ndetse ashima ubutwari bwagaragajwe na bamwe bakomeje
kuba hafi aba bana, ubwo ababyeyi bakuru bamaraga gutabaruka.
Umuyobozi wa Association Mere du Verbe Kamariza Delphine yashimye abantu bose bitabiriye
Ibi birori byaranzwe n’imikino y'abana
biga muri iki kigo, n'abahize cyera, binyuze mu makipe atandukanye
yakozwe, hagamijwe kwidagadura, ndetse abatsinze bahabwa ibikombe n’ibihembo, barushaho
kwishimirana.
Mu buryo bwo gususurutsa abitabiriye, hari hateguwe
amatorero atandukanye arimo n’intore, aho babyiniye abitabiriye, bagatanga
ibyishimo kuri buri wese wabarebaga, ndetse aya matorero yari yiganjemo abana
bakiri bato.
Intego nyamukuru muri rusange y’Ikigo cya Mere du
Verbe, ishingiye ku guteza imbere uburere bw’abana, imibereho yabo muri
rusange, mu rwego rwo kubategura kugira ngo bazagire icyo bimarira mu buzima
bwabo, abazabakomokaho, n’Igihugu cyabo, ndetse no kubaka umuryango nyarwanda
urangwa n’urukundo.
Abarimo Padiri Theogene, Kamariza na Director Habiyambere, banejejwe n'ibirori byiza byitabiriwe n'abana bafitanye amateka n'iki kigo
Bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri bari bitabiriye bifatanya n'abandi mu birori
Amakipe yakozwe hagamijwe gufasha abana kwidagadura, gusabana no gusakaza n'urukundo hagati yabo
Mere du Verbe yareze abana benshi bamwe bahinduka abagabo, ariko bakurira mu rukundo no kubaha Imana
Hatanzwe ibikombe ku makipe yatsinze imikino, ndetse hibukwa Padiri Vito wakundaga gushishikariza abana gukora imyitozo ngororamubiri
Urubyiruko rwari ruhari rwarishimye cyane ku bwo gukomeza gutekerezwaho no kwitabwaho n'iyo baba barakuze
Barezwe neza, bakurana ikinyabupfura, bahesha ishema iki kigo aho bajya hose
Hakaswe umutsima wo kwishimira isabukuru y'imyaka 29 Mere du Verbe imaze ishinzwe
Umunsi utazibagirana mu mateka mu kigo cya Mere du Verbe
AMAFOTO: Freddy Rwigema - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO