Itorero rya Christ Kingdom Embassy ryakoze igiterane kigamije kumanyurira abantu ubutumwa bwiza buva ku Mana, abagera kuri 570 bakira agakiza, naho abagera ku 1000 bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza (Mituel de santé).
Iki giterane cyiswe Kingdom Love Crusade cyateguwe hagamijwe kwegera abaturage no kwifatanya nabo mu buzima
bubagoye bagafashwa, kandi bakigishwa kugira neza kw’Imana bakayimenya biruseho.
Kuya 12 Kanama 2023 mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, niho habereye iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi barimo ingeri zose yaba urubyiruko, abakuze, inzego za Leta, abaturage ba Nyagatovu n’abandi.
Abitabiriye bigishijwe ijambo ry’Imana, maze abagera kuri 570 biyegurira gukorera Imana, ndetse hatangwa mituweri ku bantu 1000
batishoboye.
Mu munezero mwinshi wagaragaraga mu
maso y’abantu, bishimiye iki giterane, ndetse banezezwa no gutaramirwa na bamwe
mu bahanzi bakunzwe cyane mu kuramya Imana barimo Kanuma Jean Damascene uzwi
muri Azaph Music International muri Zion Temple Celebration Center n’itsinda
rya Kingdom of God Ministry.
Pastor Tom Gakumba akaba Umushumba Mukuru w’Itorero rya Christ Kingdom Embassy, yakoze ku mitima y’abari
bateraniye aho, ubwo yagarukaga ku rukundo rw’Imana, ndetse n’uburyo ikunda buri
wese nta kurobanura ku butoni, kuko uwihannye wese Imana ihora yiteguye
kumwakira mu biganza byayo.
Yagize ati “Menya ko ari wowe mpamvu yazanye
Yesu mu Isi, akemera gupfa urupfu rubi
rwo ku musaraba”.
Umushumba Mukuru wa Christ Kingdom Embassy, Pastor Tom Gakumba afatanije n'umufasha we Pastor Anita Gakumba, babwiye abantu ko ikibaraje inshinga
ari ukwamamaza urukundo rwa Yesu, no gutangaza umugambi we ku bantu, bakageza
ubutumwa kure.
Iki giterane cyabayemo ivugabutumwa
ridasanzwe, cyatanze umusaruro mwinshi ku bitabiriye, yaba mu buryo bw’Umwuka
bakakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo, no mu buryo bwo gufashwa ku batishoboye
bakishyurirwa ubwisungane mu kwivuza (Mituweri), kandi benshi bagasabana n’Imana
binyuze mu ijambo ryayo ryatambukijwe n’abakozi bayo.
Pastor Tom Gakumba yagize ati “Intego y’ivugabutumwa ryacu ni uko
tubona abantu bihana bakava mu byaha, kandi aba bihannye nk’itorero
tuzabakurikirana rwose”.
Nyuma yo kwihanisha abantu
benshi, Pastor Tom na Anita Gakumba, bagarutse ku mbamutima zabo, bavuga ko bishimye
cyane kandi ko bashimye Imana ku bw’Umwuka Wera wasanze aba bantu, bakihana
bakakira Yesu. Yagize ati “Turashimira Imana ku bw’iki gikorwa kibaye”.
Pastor Anita Gakumba yagize ati “Turashima
Imana ku bw’umusaruro w’abantu bavuye mu mwijima bakinjira mu mucyo, ndetse
turashima inzego z’ubuyobozi zaje kwifatanya natwe, Imana ibahe umugisha”.
Iki giterane cyagaragaje umusaruro
udasanzwe bitewe n’aho cyabereye kuko bigoye ko abantu bakwihanira mu
rusengero, bitewe nuko mu rusengero haza abakijijwe, mu gihe abatarakizwa baba
bari kure y’urusengero, bakabura ubutumwa bubabwiriza ngo bihane, ariko gukorera
igiterane hanze byatumye bose bisanzura kandi barihana nk'uko Pastor Tom
yakomeje kubitangaza.
Abagera kuri 570 biyeguriye Imana naho 1,000 bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza
Agera kuri miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda yatanzwe ngo afashe abaturage batishoboye
Pastor Tom n'umufasha we Anita bagarutse ku rukundo Imana ikunda abana bayo harimo n'abihannye
Mudaheranwa Regis, Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Gasabo yashimye ubwitange bwagaragajwe hategurwa iki giterane kirimo no gufasha abaturage mu mibereho yabo
Benshi bitabiriye banejejwe n'ibihe byiza bagiriye mu giterane harimo no kubyinira Imana
TANGA IGITECYEREZO