Kigali

Shakira na Georgina mu bagore b'abakinnyi n'abahoze bakina bakize cyane ku Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/08/2023 13:25
0


Umupira w’amaguru ni kimwe mu birombe biri kuvamo amafaranga menshi cyane ariyo mpamvu benshi mu bawubamo ukomeje kubakiza no kubahindurira ubuzima hamwe n'abagore babo.



Nubwo iyo uvuze amafaranga yo mu mupira w’amaguru benshi bumva abakinnyi ariko n’abagore babo cyangwa se abakunzi babo nabo bayoragura akayabo kava muri uru ruganda ariyo mpamvu bamwe babaye abaherwe bafite amazina akomeye.

Abarimo Shakira wahoze ari umukunzi wa Gerard Pique, Victoria Beckham umugore w David Beckham hamwe na Georgina umukunzi wa Cristiano Ronaldo, bari mu bagore 10 bakize ku isi babikesha abagabo n'abakunzi babo bakina umupira w'amaguru.

Dore urutonde rw'abagore 10 b’abakinnyi n’abahoze bakina bakize cyane kurusha abandi ku Isi:

1. VICTORIA BECKHAM, £360M

Uyu n’umugore wa David Beckham wakiniye amakipe atandukanye nka Manchester United,Real Madrid,PSG n’ayandi menshi.

Victoria yatangiye gushabikira mu muziki aho guhera muri za 90 yari mu itsinda rya Spice Girls ryatitije umuziki w’abongereza no ku isi muri rusange ariko riza gusenyuka.

Victoria w’imyaka 49 yahise yinjira mu ruganda rwo guhanga imideli no gucuruza imyenda byamwinjirije akayabo kenshi gusa mu minsi ishize aherutse guhomba asaga miliyoni 15 z’amapawundi kubera icyorezo cya covid-19.

2. SHAKIRA, £220M

Shakira wahoze ari umukunzi wa Gerard Pique atunze miliyoni 220 z'amapawundi

Uyu muhanzikazi wahoze ari umukunzi wa Gerard Pique wahoze akinira FC Barcelona arazwi cyane mu muziki by’umwihariko mu ndirimbo Hips Don’t Lie,Waka Waka n’izindi.

Shakira w’imyaka 45 atunze miliyoni 220 z’amapawundi ndetse umutungo we uruta uwa Pique kuko amurusha miliyoni 30 zose z’amapawundi.

Shakira amaze kugurisha kopi miliyoni 80 z’indirimbo ze ndetse niwe mugore ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo wacuruje indirimbo nyinshi.

3.ANTONELLA ROCCUZZO 

Antonella umugore wa Messi afite miliyoni 25 z'amadolari

Uyu ni umugore wa kizigenza muri ruhago, Lionel Messi, bamaze kubyarana abana 3. Antonella w'imyaka 35 afite umutungo wa miliyoni 25 za madolari nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Forbes Magazine.

4. GEORGINA RODRIGUEZ, £12M

Georgina wubatse izina kuva yatangira gukundana na Cristiano atunze miliyoni 12 z'amapawundi

Uyu niwe mukunzi w’umukinnyi ukunzwe cyane kurusha abandi muri iki gihe kuko nyuma yo gukundana na Cristiano Ronaldo muri 2016,uyu Georgina afite abamukurikira basaga miliyoni 51 kuri Instagram.

Uyu munyamideli w’umunya Espagne w’imyaka 29 yabyaranye na Cristiano abana 2 b'abakobwa ndetse kuri ubu ari kwinjiza akayabo muri uyu mwuga we aho akorana na Yamamay akanacuruza amafoto ye ku binyamakuru nka Nova Gente, Lux, VIP, Women’s Health,na LOVE.

Uyu nawe yashinze iduka rye ry’imyenda yise OM by G ndetse ari no kwinjiza amafaranga menshi mu kiganiro cye cyitwa 'I AM Geogina' cyigaruka ku buzima abanyemo na Cristiano Ronaldo.

 5. PERRIE EDWARDS, £6M

Umuhanzikazi Perrie Edwards w’imyaka 30 uririmba injyana ya Pop  wamamaye cyane mu itsinda rya Little Mix riyoboye mu muziki wo mu Bwongereza ,akundana n’umukinnyi wa Liverpool, witwa Alex Oxlade-Chamberlain. Kugeza ubu umutungo we ungana na miliyoni 6 z'amapawundi.

6. CHRISTINE LAMPARD, £5M

Uyu mugore w’uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea n’umutoza wayo, Frank Lampard, nawe n’umukire kuko uyu asanzwe ari umunyamakuru aho akora ibiganiro bitandukanye.

7. ORIANA SABATINI, £4M

Oriana n’umuhanzikazi ukomeye muri Argentina ndetse n’umukunzi wa rutahizamu w’ikipe ya Juventus, Paulo Dybala. Uyu agereranywa n’umuhanzikazi Katy Perry uzwi muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. 

8. WANDA ICARDI, £3M

Uyu mugore w’imyaka 34 ushinjwa imyitwarire idahwitse n’umushabitsi yaba kuri za Televiziyo,mu kumurika imideli ndetse niwe ugurisha umugabo we Mauro Icardi n’abandi bakinnyi.

9. ABBEY CLANCY, £2.5M

Uyu mugore w’imyaka 35 n’umukunzi wa rutahizamu Peter Crouch wanyuze mu makipe nka Liverpool, Tottenham, Stoke n’izindi zitandukanye.

10. HELEN FLANAGAN, £2M

Uyu n’umugore w’umukinnyi Scott Sinclair guhera muri 2009.Scott azwi mu makipe nka Swansea, Celtic n’ayandi atandukanye. Asanzwe akina amafilimi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND