Bavuye muri 87 bari biyandikishije bagaragaza inyota
yo gutahana muri iri rushanwa rigamije gufasha abanyamideli kugera ku rwego
Mpuzamahanga.
44 batsinze bari guhatana mu kindi cyiciro kizasiga
hamenyekanye abakobwa 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma.
Aba 20 bazavamo batatu bazatsinda, ari nabo bazafashwa
gushakishwa amarushanwa Mpuzamahanga yo ku rwego rw’Isi bazitabira.
Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa yabwiye
InyaRwanda ko 44 batoranyijwe hashingiye ku bintu bitandukanye.
Ati “Dushingira cyane ku kureba umukobwa wujuje iby’amarushanwa
Mpuzamahanga y’imideli dukorana n’ayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye
kurusha abandi."
Akomeza ati “Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza
batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera kuyindi
nshuro."
Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta "idufasha mu
gushyigikira impano z’urubyiruko" kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya
mu biyobyabwenge n’ibindi byabangiriza ejo hazaza.
Abakobwa 44 batsinzemo biganjemo amasura mashya uretse Gretta Iwacu wagarutsemo nyuma yo gutahana muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere.
Aba bakobwa uko ari 44 bari mu matora azavamo 20 ba mbere, akaba ari amatora ari kubera kru rubuga rwa Noneho.com. Mu masaha atagera kuri 24 aya matora amaze, Blessing Gihoza ni we uri imbere n'amajwi 529.
Arakurikirwa na Anita Mushimyimana ufite amajwi 362 na Queen Mugeni uri ku mwanya wa gatatu n'amajwi 230. Ku mwanya wa kane hari Benitha Atete n'amajwi 211, naho ku mwanya wa gatanu hari Grace Tuyizere ufite amajwi 191.
KANDA HANO UTORE UMUKOBWA UHA AMAHIRWE MURI IRI RUSHANWAREBA AMAFOTO Y'ABAKOBWA 44 BATSINDIYE GUKOMEZA

Sarah Mutesi

Camila Uwineza

Atete Benitha

Anet Mbabazi

Munezero Rosine

Uwera Anet

Mutesi Olivia

Bella Bernice
Cyurinyana Fridaus

Muziranenge Alliance

Mukamisha Sandrine

Banakweri Nadia

Kabatesi Rosine Angel

Vanessa Umurerwa

Bamurane Rosine

Tuyishime Noella

Ufitinema Betty

Kagaju Deborah

Nzayihimbaza Rachel

Bianca Yonsen

Uwimana Sumaya

Nyirahabinshuti Marlene

Musabyimana Emma

Ngarbe Sonya

Ikirezi Keirin

Tuyisenge Ruth

Nsabimana Josyline

Umubyeyi Deborah

Rwahama Anet

Brenda Rusaro

Mushimiyimana Anita

Uwimpuhwe Sandrine

Ishimwe Nadine

Kabatesi Vanessa

Ishimwe Charlene

Mugeni Queen

Kamanzi Esther

Uwase Adelaide

Maniraguha Divine

Gihozo Blessing

Uwase Aime

Iwacu Gretta

Nahimana Esther

Tuyizere Grace
