Munyakazi Sadate wahoze ari umuyobozi wa Rayon Sport, yemeje icyifuzo cye cy’uko yumva ubuheta bwa Perezida Paul Kagame, Ange Kagame yayobora u Rwanda muri 2034.
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri
yateranye, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame kuya 1 Kanama 2023, yemeje ko Ange
Kagame agirwa Umuyobozi Wungirije mu kanama gashinzwe igenamigambi n'ingamba
(Deputy Executive Director, Strategy & Policy Council/SPC) mu biro bya
Perezida.
Nyuma y’uko Ange Kagame
ahawe iyi mirimo muri Perezidansi, Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yanyarukiye ku rukuta rwe
rwa Tweeter isigaye yitwa X, maze agira ubutumwa amugenera.
Ubwo butumwa bwe
buragira buti: "Mushiki wacu Ange Kagame
yahawe inshingano muri Village Urugwiro. Abantu benshi bamuhaye Congz, njyewe
rero ntayo naguhaye, ahubwo umva icyo ngusabye, genda hariya mu Rugwiro
witegereze ibanga Papa wacu akoresha ngo twishime, maze urimire bunguri,
ubundi 2034 nshaka ko uzatubwira ko
warimize, ubundi natwe tuguhandagazeho igikumwe. Ni ibyo!!!".
Aganira na InyaRwanda Tv,
Sadate yahamije ko abona imbaraga zidasanzwe muri Ange Kagame ndetse ko
abayobozi nkawe ari bo Afrika ikwiriye kuba yifuza.
Sadate yabaye umuyobozi wa Rayon Sports kuva mu 2018 kugera mu 2021
Ati: "U Rwanda nk’igihugu mbona natwe dukwiriye gutangira gutekereza kure. Niyo mpamvu natekereje Ange Kagame, ntekereza uko yize, uko yitwara muri sosiyete, uko afasha abantu ku giti cyabo, uko aba iruhande rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda;
Bimpa icyizere cy’uko yaba umukandida mwiza ndetse mwiza cyane mu 2034 akaba
umusimbura wa se kugira ngo dukomeze kubona ibyiza. Ntabwo
twakwishimira kubona ibi byiza tugezwaho ejobundi bihagaze, ubundi bikabura
burundu."
Yongeraho ati: "Njyewe nafashe umwanya uhagije ndatekereza, mbona uriya mudamu yaba umukandida mwiza ndetse ko muri kiriya gihe azaba ageze mu myaka hafi 40. Ni imyaka myiza ku bayobozi beza.
Muribuka ko na papa we nawe yatangiye ubuyobozi ari muri iyo
myaka cyangwa ari munsi yayo, usanga ari amaraso meza, amaraso ya gisore
ashobora gufasha abantu gutekereza byagutse no gukora cyane kugira ngo uyu
muvuduko igihugu cyacu kigezeho utazahagarara."
Ati: "Ku ruhande rwanjye
(kandi ni igitekerezo nabonye gishyigikiwe n’abantu benshi ku mbuga
nkoranyambaga nkoresha), mbona Ange Kagame ariwe ukwiriye kuzasimbura Umusaza mu
gihe bizaba bibaye ngombwa".
Ange Kagame, aherutse guhabwa inshingano mu biro by'Umukuru w'Igihugu
Ku gitekerezo kijyanye
no kuba yakwiyamamariza kuba Umudepite, nk’umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga
nkoranyambaga, Sadate yahamije ko ibyo bidashoboka kuko hari undi murongo w’ubuzima
yarangije gufata, keretse gusa igihugu ari cyo ubwacyo kibimwisabiye.
Yagize ati: "Ni byo nkiri muto nagize umwanya uhagije n’amahirwe yo gutegurwa naciye mu nzira nyinshi, ariko ubu nafashe icyerekezo gishingiye ku gukora ubucuruzi. Nifuza kuzaba umucuruzi ukomeye muri iki gihugu, ndetse no muri Afrika.
Ariko ku bijyanye na politiki, yego politiki y’igihugu cyawe ntiwayigendera kure ariko kubikora nk’umwuga, Munyakazi Sadate nta gahunda abifitiye. Nzashyigikira cyane abafite ibitekerezo byiza kandi nzaharanira yuko igihugu cyacu gihoraho gifite ubuyobozi na politiki nziza, izageza abanyarwanda bariho ubu n’abazavuka nyuma ku gihugu twese twifuza.
Ariko kuba naba Depite, ntabwo ari ibintu nteganya, kereka
igihugu kibonye ko Munyakazi Sadate yakora ibyo bintu. Sinasuzugura igihugu
cyangwa abayobozi bacyo, ariko ku giti cyanjye numva umwuga mwiza ndimo kandi
nishimiye ari ubucuruzi".
Ange Kagame, Sadate
yifuza ko yaba umuyobozi wa Repubulika y’u Rwanda muri 2034 ni muntu ki?
Ingabire Ange Kagame ni
umwana wa kabiri akaba umukobwa w’ikinege wa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame
na Jeannette Kagame. Yavutse ku ya 8 Nzeri 1993, avukira i Buruseri mu
Bubiligi. Afite abavandimwe batatu barimo Ivan Cyomoro Kagame, Ian Kagame na Brian
Kagame.
Ange Kagame yize amashuri ye mu mahanga ndetse mu bwana bwe bwose, ntiyakunze kugaragara mu ruhame ku bw’umutekano we. Yize mu ishuri rya Dana Hall, ishuri ryigenga riherereye i Wellesley, muri Leta ya Massachusetts muri Amerika.
Yize muri
Smith College aho yize ibijyanye na siyansi ya politiki. Afite kandi
impamyabumenyi mu Bubanyi n’Amahanga (International affairs) yakuye
muri kaminuza ya Columbia, imwe muri kaminuza zikomeye muri
Amerika no ku isi iherereye i New York. Ange,
ashobora kuvuga indimi eshatu zirimo Icyongereza, Ikinyarwanda n'Igifaransa.
Yagize uruhare mu
kongerera ubushobozi abagore, uburezi, no guca ubukene, ndetse yagiye yitabira
inama zitandukanye z’ibirebana na Politiki mu Rwanda no mu mahanga.
Ange Kagame
yashyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma mu birori bibereye ijisho byabaye ku
itariki 6 Nyakanga 2019. Ubu aba bombi bafitanye abana babiri b’abakobwa ari bo
Anaya Abe Ndengeyingoma na Amalia Agwize Ndengeyingoma.
Ange Kagame afitanye abana babiri b'abakobwa n'umugabo we, Bertrand
Vuba aha mu nama y’Abaminisitiri
iheruka guterana muri uku kwezi, iyobowe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, Ange Kagame yagizwe Umuyobozi Uungirije mu kanama gashinzwe igenamigambi n'ingamba (Deputy
Executive Director, Strategy & Policy Council/SPC) mu biro bya Perezida.
Sadate Munyakazi we ni
muntu ki?
Munyakazi Sadate yavutse
mu 1981, avukira mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza ahahoze ari muri
Komine ya Ntongwe i Busoro. Yavutse ari imfura mu muryango w’abana 4, babiri
muri bo ndetse n’ababyeyi be baza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994.
Yabaye umubyeyi ku
myaka ateye umukobwa inda batabiteganije, ariko nyuma byaje kurangira babanye
nk’umugabo n’umugore, ubu bafitanye abana batanu.
Sadate n'umugore we babyaranye afite imyaka 17 gusa
Sadate yavukiye mu
muryango w’Abakristu gaturika ndetse akaba akura asoma ku gacupa ariko nyuma
aza kuba umuyoboke w’idini ya Islam, ndetse izina yakuranye rya David arisimbuza
irya Sadate, ikaba ari nayo mpamvu atanywa inzoga ndetse akaba adashobora no
kuzisengera.
Sadate ufata Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nk’ikitegererezo cye, yize ibijyanye n’ubukungu, aminuza mu
bwubatsi bimugira rwiyemezamirimo mu bwubatsi. Sadate akaba ari umuyobozi wa kompanyi ya MK Card, ndetse yabaye umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Fc kuva mu 2018
kugeza mu 2021.
Kuri ubu ahugiye mu
bucuruzi ndetse afite inzozi zo kuzaba umucuruzi ukomeye mu Rwanda no muri
Afurika. Afite inzozi kandi zo kuzamura umupira w’u Rwanda binyuze mu gushinga ikipe
y’abakiri bato akazamura impano zabo.
REBA IKIGANIRO MUNYAKAZI SADATE YAGIRANYE NA INYARWANDA TV
TANGA IGITECYEREZO