Umuraperi akaba n’umushabitsi Mbabazi Innocent [Gauchi] uri kubarizwa mu birwa bya Zanzibar mu gihugu cya Tanzania n’umukunzi we Mucyo Unice baherutse kurushinga, yabihuje no kuhafatira amashusho y’indirimbo.
Uyu muraperi uzwi mu ndirimbo nka "Nezerwa’" yageze
muri ibi birwa mu Cyumweru gishize mu rwego rwo kuhatemberera no kureba aho
yakorera indirimbo.
We n’umukunzi we barushinze ku Cyumweru tariki 9
Nyakanga 2023. Gusaba no gukwa byabereye kuri Panorama ku i Rebero, gusezerana
imbere y'Imana bibera muri Christ's Church Rwanda i Gacuriro.
Gauchi avuga ko umukunzi we yujuje buri kimwe
‘nashakaga ku mugore tuzabana ubuzima bwanjye bwose’.
Yavuye mu Rwanda afashe amashusho y’indirimbo ijyanye
no guhimbaza Imana, ndetse avuga ko amashusho yayo azajya hanze mu mpera z’uyu
mwaka.
Ati “Iyi ni indirimbo ikangurira abantu gushikama ku
Imana no gusenga bizeye. Kuko Imana idashobora narimwe gutenguha uwayizeye cyangwa
se ngo itume akorwa n’isoni.”
Uyu muhanzi anavuga ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa
bwibutsa abantu ko nyuma yo gusenga basubizwa ‘batagakwiye guhita bibagirwa
Imana ngo bigire mu by’Isi bazongere kuyibuka ari uko ibibazo bigarutse’.
Gauchi yabwiye InyaRwanda ko Zanzibar ari hamwe mu
hantu heza yishimiye gutemberera, biri no mu byatumye abibyaza umusaruro
ahakorera indirimbo.
Yavuze ati “Ni ahantu heza. Nagiye nafite muri gahunda
kuhakorera indirimbo ariko nasanze ari ngombwa. Ni imwe mu ndirimbo nziza
nahakoreye, nizere ko abantu bazayikunda uko byagenda kose.”
Gauchi ari mu bahanzi b’abanyamafaranga mu Rwanda,
ushingiye ku bikorwa birimo amazu, imodoka zihenze agendamo n’ibindi. Asanzwe
anakora imirimo irimo ifata agaciro k’abarirwa muri za Miliyari.
Aherutse kubwira InyaRwanda ko agiye gushora imari mu
muziki, ku buryo nawe azashyira itafari rye ku muziki w’u Rwanda akawuteza
imbere binyuze mu gufasha abanyempano, gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye
ku Isi n’ibindi.
Gauchi aherutse gupfundikira album ye ya mbere yise
‘Collabo’ iriho indirimbo zirenga 15. Asanzwe azwi mu ndirimbo nka ‘Nezerwa’,
‘Ikaze’, ‘Ceza’ n’izindi.
Umuraperi Gauchi yatangaje ko yafatiye amashusho y’imwe
mu ndirimbo ze muri Zanzibar
Gauchi ari kumwe n’umukunzi we Mucyo Unice baherutse
gukora ubukwe
Gauchi avuga ko anitegura gushyira hanze indirimbo
ihimbaza Imana
Gauchi yumvikanisha gusenga Imana ugasubizwa bikwiye kujyana no kuyikorera
Gauchi ari kwitegura gushora imari mu muziki aho azafasha abahanzi bagenzi be
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NEZERWA’
TANGA IGITECYEREZO