RFL
Kigali

Ubuzima n’ubwiza bwa Uwera Judy uri gutigisa imideli na filime nyarwanda-AMAFOTO 25

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/08/2023 8:50
1


Umukinnyi wa filime, umunyamideli unakurikirwa n’abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga, Uwera Judith, yagarutse kuri byinshi amaze kugeraho kuva yatangira ku bikora by’umwuga n'ikimutera imbaraga zo gukora cyane.



Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Judy urimo kugaragara muri filime z’uruhererekane nyarwanda zigezweho zirimo nk’Urugo Rwanjye na Secret Love, uri kandi mu bakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga zirimo Tiktok na Instagram, yavuze byinshi ku buzima bw’ibyo akora.

Yatangiye asobanura igihe yatangiriye ati ”Natangiye gukina filime muri 2019 narabikundaga cyane. Ibirebana n’imideli nabitangiye byo mu mwaka wa 2021.”

Avuga ko ibyo akora byose bimaze kumugeza ku rundi rwego kandi bitera n'ishema ababyeyi ati ”Ibyo nkora byamfunguye amaso mbona ko nanjye nshoboye. Ababyeyi banjye barabyishimira iyo babona ngenda niteza imbere.”

Yishimira ko kugeza ubu hari ibigo birimo n’iby'itumanaho byamaze gutangira kumutera imboni. Ati”Byampaye izina bituma abantu bamenya, n’ibigo bikomeye bitangira kunyifashisha mu kwamamaza.”

Judy asobanura ikimutera imbaraga kurusha ibindi ati: ”Urukundo abantu bangaragariza ni rwo runtera imbaraga nkakomeza gukora cyane.” 

Ku birebana no kuba hari abamubona muri filime, bakaba bakeka ko ari na ko abayeho mu buzima busanzwe, yasubije agira ati”Umuntu wese mwubaha bitewe nuko aje angana, gusa ibyo dukina muri filime bitandukanye n’ubuzima bwacu busanzwe, njye nubaha ubuzima bwanjye n’umubiri wanjye.”

Uwera Judith [Uwera Judy] ari mu bahanzwe amaso na benshi mu myidagaduro kuri Youtube kugeza ubu anyuzaho ibintu bitandukanye birimo n'ubuzima bwe bwite kugira ngo benshi bakuremo isomo. Kuri Instagram abarenga ibihumbi 59 bamaze kwiyemeza kumukurikira naho kuri Tiktok akabakaba ibihumbi 18.

Uyu mukobwa ufite imyaka 20, yavukiye mu Karere ka Kicukiro, akaba yarasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2022 mu ishami ry’Ubukerarugendo. Arateganya gutangira Kaminuza mu mwaka wa 2023.

Uwera Judy ari mu bakobwa bagezweho muri iyi minshi ku mbuga nkoranyambagaAfite abamukurikira batari bacye kubera ubuhanga agaragaza mu byo akoraKompanyi zirimo n'izikomeye zatangiye kumwifashisha mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa byaboImbaraga mu byo akora byose azihabwa no kuba abantu bakomeza kumugaragariza ko ashoboyeYishimira kuba ababyeyi bamushyigikira nabo ubwabo bakaba baterwa ishema n'intambwe akomeza gutera umunsi ku wundiAri kugaragara muri iyi muri filimi ya Secret Love ivuga ku nkuru y’ibibazo inkumi zinyuranye mu kazi kazo ka buri munsi n’abakoresha babo

KANDA HANO UREBE KIMWE MU BIGANIRO JUDY AHERUKA GUSHYIRA KURI YOUTUBE

">
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ukurikiyezu erinest3 months ago
    ndamukunda ukuntu avuga atuje iyo arigukina?





Inyarwanda BACKGROUND