Twahirwa Ravanelly wamamaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane urwa Tiktok, yinjiranye mu mideli imyambaro yise ‘Intore Brand’ yahuje n’umwuga asanzwe akora wo kubyina bya kinyarwanda.
Mu
kiganiro yagiranye ni InyaRwanda yagize ati”Ubu ninjiye mu ruganda rw’imideli binyuze
mu Intore Brand ikora imyambaro
itandukanye kandi ifite umwihariko twahereye ku mipira y’imbeho y’ingofero.”
Iyi mipira
iri mu bara atatu ariyo umukara bise ‘Ikotaniro’, umweru bise ‘Igitego’ isa ni
ivu bise ‘Urukatsa’ yose akaba ari amazina y’imihamirizo y’Intore.
Uyu
musore kugeza ubu w’imyaka 22 abyina mu itorero ‘Igisubizo Culture ryo muri Kaminuza ya INES Ruhengeri yigamo mu
ishami rya ‘Bio-Technology’.
Asobanura
impamvu yatumye yinjira mu ruganda rw’imideli ati”Nakunze kubyina imbyino
gakondo zo mu Rwanda numva muri njyewe
nkwiye kuzajya nsa nk’Intore aho ndi hose nuko rero nagize igitekerezo cyo
gukora imyambaro y’igisobanuro k’intore.”
Mu
busanzwe Ravanelly avuka mu muryango w’abana 4 ni we mfura ,abanza yayize City Infant
School akomereza icyiciro rusange muri College Saint Andre, asoreza ayisumbuye
muri Groupe Scolaire Mater Dei Nyanza.
Ubu yiga
muri INES Ruhengeri azasoza amasomo ye ya Kaminuza mu mwaka wa 2024.
TANGA IGITECYEREZO