Umunyamideli wabigize umwuga,Doreen Kabareebe witegura mu bihe bya vuba kwibaruka umwana w’umukobwa, yatangaje uko imibereho ye ihagaze muri iki gihe atwite.
Doreen
agaruka ku bihe ari kunyuramo muri iki gihe atwite yagize ati”Ibihe byo gutwita
kwanjye bihagaze neza sinkijya mu mihango cyangwa ngo mbone imitsi nakwifuje
kuba ntazigera nongera kubona imitsi ukundi icyo navuga ndi mu bihe byiza.”
Imbogamizi
yonyine Doreen Kabareebe yatangarije ibinyamakuru byo muri Uganda arya buri munota ati”Mu kuri ikintu cyonyine kimbangamiye ni uko mbangomba kurya
buri masaha abiri kugera kuri atatu.”
Uyu
mugore avuga ko asanzwe adakunda kurya ariko noneho ariko ko byiyongereye ku rwego rwo
hejuru kuva yatwita. Isomo rikomeye yigiye mu gutwita kwe rikaba ari ukwicisha
bugufi.
Ati”Guca
bugufi nicyo kintu nize mu kuri nkunda abana ariko noneho sinakwizera ko ngiye kugira
uwanjye mu gihe cya vuba, ubu rero ibintu mbibona bitandukanye n'uko byahoze, ubu
ikintu cya mbere ni umuryango wanjye,umugabo n’umwana tugiye kwibaruka.”
Ku birebana
n’ibirori by’akarataboneka yakorewe byo kwitegura kwibaruka,impamvu yemeye
ko biba ibihambaye kandi yaranze gukora ubukwe bukomeye cyane.
Doreen
Kabarebe yagize ati”Nabikoreye imfura yanjye ntakuntu nakwanga ubukwe bw’igitangaza
ngo noneho nange n’ibirori byo kwitegura umwana nateguriwe na mabukwe.”
Uyu
munyamideli usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ashimira
Imana yamuhaye gushaka mu muryango w’igikundiro unamukunda.
Muri
Mutarama 2023 ni bwo Doreen Kabareebe yashyingiranwa na Corey Harris mu birori
byabereye muri Maryland.Doreen Kabareebe n'umugabo we Corey Harris bagiye kwibaruka imfura yabo y'umukobwa
Ashimira Imana yamuhaye umugisha wo gushaka mu muryango mwiza
TANGA IGITECYEREZO