Tiwatope Omolara Savage [Tiwa Savage] umuhanzikazi uza imbere mu bahanzikazi ba Afurika ategerejwe i Kigali muri uku kwezi kwa Kanama aho azataramira abazitabira iserukiramuco rya Giants of Africa Festival.
Hagati
ya tariki ya 13 Kanama 2023 na 19 Kanama 2023 u Rwanda ruzakira imikino ya
Basketball izaherekezwa n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro mu bitegerejwe kurusha
ibindi harimo ibitaramo bitandukanye bizaririmbamo abahanzi banyuranye.
Mu
bategerejwe muri iri serukiramuco harimo umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie hakaza
n’abahanzi b’abanyamahanga barimo Davido, Diamond na Tiwa Savage.
Uyu
munsi InyaRwanda tukaba twifuje kwitsa ku bigwi n’ubuzima bw’ingenzi bw’umuhanzikazi
ufatwa na benshi nk’umwamikazi wa muzika wa Afurika muri iki gihe, Tiwa Savage.
Tutagiye
kure kaduhere ku gahigo uyu muhanzikazi,aheruka ko kuba umwe mu baririmbyi mu
birori by’iyimikwa ry’Umwami w’u Bwongereza Charles III.
Aho imbere
y’ibihumbi birenga 20 byari bikurikiye ibi birori imbonankubone na Miliyoni
zirenga 18 mu buryo bw’iyakure, Tiwa Savage yaririmbye indirimbo ‘Keys to the
Kingdom’ yakoranye na Mr Eazi na Beyonce.
Uyu
mugore ubusanzwe witwa Isale Eko afite imyaka 43 yimukiye mu Bwongereza avuye
muri Nigeria ku myaka 11. Aha ni naho yigiye amashuri ye kugera asoreje
Kaminuza muya Kent mu ishami ry’Ubucuruzi.
Afite impamyabumenyi
mu muziki yakuye muri Kaminuza y’i Boston mu mwaka wa 2007. Yatangiriye umuziki
we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aririmbira abahanzi barimo George Michael
na Mary J Blige.
Mu mwaka wa 2006 yitabiye amarushanwa y’umuziki rya X Factor mu Bwongereza,asoreza ku mwanya wa 12, yaje gutangira gukorana n'inzu itunganya ikanareberera inyungu z’abahanzi ya Mavin Records mu mwaka wa 2012.
Yashyize
hanze umuzingo we wa mbere yise ‘Once Upon a Time’mu 2013. Mu 2015 ni bwo
yashyize hanze Album ya Kabiri yise ‘R.E.D’.
Umuziki
wakomeje kwaguka maze aza gutangira gukorana n'inzu rurangiranwa mu muziki ya
Universal Music Group muri 2019, mu 2020 ashyira hanze Album ya Gatatu yise
‘Celia’.
Kaminuza
yizemo ya Kent mu Bwongereza yamuhaye impamyabumenyi y’ikirenga mu muziki muri
Nyakanga 2022 mu birori byabereye muri Canterbury Catheral.
Aheruka
kwinjira mu itunganywa rya filimi ahereye ku igaruka ku nkuru y’ubuzima
bw’umunyamideli Aisha aba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akaza
guhitamo gusubira muri Afurika aho aba akomoka.
Tiwa
Savage yashyizwe ku rutonde rw’abagore ijana b’intangarugero na BBC mu mwaka wa
2017 ari kandi ku rutonde rw’abantu badasanzwe rwa Women4Africa.
Amaze
kwibikaho ibihembo bitagira ingano birimo nka The Headies, Nigeria
Entertainment, MOBO, Vodafone Ghana Music, MTV Ewrope Music n’ibindi.
Uyu
mugore ari mu bahanzi batunze inyubako zihenze, imodoka z'akataraboneka aherutse kumvikana avuga ko akeneye indege ye bwite kubera ibikoresho byinshi aba
akeneye mu ngendo agenda akora hirya no hino ku Isi.
Buri mwaka yinjiza akayabo k'arenga Miliyari 1Frw mu gihe umutungo rusange
we ubarurirwa muri Miliyari 10Frw kugera kuri 21Frw amafaranga atunze mbarwa mu
bahanzi yafurika.Nubwo aheruka kumvikana avuga ko akeneye Private Jet [Indege bwite] bigashyira abantu mu rujijo hari abemeza ko ari muri bake bayitunze
Mu bahanzikazi b'abanyafurika bafite imodoka zitandukanye z'igiciro
Ageze ku rwego buri mwaka yinjiza asaga Miliyari 1Frw mu bikorwa by'umuziki, kwamamaza n'ubundi bushabitsi akora
Yakuriye mu Bwongereza atangirira urugendo rwe rw'umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Hirya y'umuziki ari mu banyamideli babigize umwuga aho imyambarire n'uko agenda yigaragaza bishimangira ubuhanga afite no muri uyu mwuga
Uyu mubyeyi w'umwana umwe ategerejwe i Kigali muri uku kwezi kwa Kanama
TANGA IGITECYEREZO