RFL
Kigali

Rayon Sports izahera kwa KNC! FERWAFA yashyize hanze ingengabihe ya shampiyona ya 2023-2024

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:31/07/2023 10:20
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze ingengabihe ya shampiyona y'umwaka utaha w'imikino wa 2023-2024.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 31 Nyakanga 2023 ni bwo FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yashyize hanze uko amakipe azagenda ahura muri shampiyona y'umwaka utaha w'imikino izatangira taliki 18 z'ukwezi gutaha.

Umukino uba utegerejwe na benshi mu Rwanda uhuza abakeba 2, APR FC na Rayon Sports uzaba ku munsi wa 9 wa shampiyona taliki 29 Ukwakira 2023, ikipe ya APR FC ikazatangira ariyo yakira.

Umukino uzafungura shampiyona uzakinwa saa moya z'umugoroba taliki 18 Kanama 2023 ukazabera kuri Kigali PelĂ© Stadium aho Gasogi United izaba yakiriye Rayon Sports. 

Muri iyi ngengabihe kandi hagaragayemo impinduka ugereranyije n'iy'umwaka ushize aho buri munsi wa shampiyona hazajya haba hari umukino uri bukinwe saa kumi n'ebyiri mu gihe mu mwaka ushize ho bitabagaho.



Uko ingengabahiye yose imeze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND