RFL
Kigali

Abakinnyi 12 nibo bazahagararira u Rwanda mu mikino ya AFROBASKET Women 2023 igiye kubera i Kigali

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/07/2023 13:29
0


Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Basketball y'abari n'abategarugori Sheikh Sarr yashyize ahagaragara abakinnyi 12 azifashisha mu mikino ya AFROBASKET Women 2023 izabera i kigali kuva kuwa 28 Nyakanga kugeza kuwa 5 Kanama 2023 muri BK Arena.



Afrobasket Women 2023 ni irushanwa rya mbere rikomeye mu mukino wa Basketball hano muri Africa mu cyiciro cy'abagore, rikaba rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 28 aho ikipe y'igihugu ya Senegal ariyo ibitse iri rushanwa inshuro nyinshi, zigera kuri 11. Ni mu gihe Nigeria irifite inshuro eshanu ari nayo ibitse igikombe giheruka.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ni imwe mu makipe 12 azitabira iri rushanwa, umutoza wayo Dr Sheikh Sarr, akaba yamaze gushyira hanze abakinnyi 12 azifashisha mukwiyereka abanyarwanda.

Abakinnyi bahamagawe: Assouma Uwizeye, Odile Tetero, Destiney Promise, Crooms Robertson, Chantal Kiyobe, Ineza Sifa, Sandra Kantore, Hope Butara, Soiffa Wibabara, Charlotte Uwugwaneza, Cecile De Roy na Marie Laurence Imanizabayo.

U Rwanda ruherereye mu itsinda rya mbere ririmo Cote d'Ivoire ndetse na Angola aho kuri uyu wa Gatanu ubwo irushanwa riza kuba ritangira ruza rwesurana n'ikipe y'igihugu ya Cote d'Ivoire kuva ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. 

Abakinnyi bahamagawe 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND