Bien-Aimé Baraza wamamaye mu itsinda rya Sauti Sol ugiye gutarama bwa mbere nk’umuhanzi ku giti cye mu gitaramo cya Marnaud Music Therapy, yatangaje ko nta bwoba afite bwo gukora wenyine cyane ko afite umugore w’umuhanga mu muziki.
Mu kiganiro n’itangazamakuru
cyabere ku Ubumwe Grande Hotel ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga
2023, Bien Aimé yagarutse ku rugendo atangiye nk’umuhanzi ku giti cye
nyuma y’ibinyacumi bikabakaba 2 akorera mu itsinda rya Sauti Sol.
Agaruka ku muziki we nk’umuhanzi
ku gite cye yavuze ko yiteguye ati ”Mfite inkingi ya mwamba mu
rugendo rushya ntangiye, umugore wanjye akaba n’umujyanama wanjye azi ibirebana
n’umuziki cyane ariko nzakumbura abavandimwe twakuranye.”
Uyu muhanzi watangaje ko afitanye imishinga itandukanye n’abahanzi
banyuranye bo mu Rwanda, yavuze ko azi neza u Rwanda n’u Burundi, ko ari ibihugu
bifite umuziki mwiza n’abahanga mu gukoresha ibikoresho byawo.
Atanga urugero ko Band nyinshi zikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba
usanga abacuranzi bazo biganjemo Abarundi n’Abanyarwanda.
Iki gitaramo kizabera muri Kigali City Tower guhera saa kumi
n'ebyiri z’umugoroba ku mugoroba z’uyu Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, kikaba kizacurangamo
DJ Marnaud n’abahanzi nka Ruti Joel na Mike Kayihura, bose bakazakora
umuziki wa ‘Live’.
Cyatewe inkunga na MTN Rwanda iri mu byishimo byo kwizihiza imyaka 25 imaze itangiye gukorera mu Rwanda, Heineken imwe mu nzoga zigezweho z’uruganda rwa Bralirwa, Ubumwe Grande Hotel n’abandi batandukanye.
Bien-Aime yatangaje ko nubwo azakumbura abo bakuranye banabanaga muri Sauti Sol ariko yizeye ko na we nk'umuhanzi ku gite cye azagera kure
Bien-Aime ari kumwe na DJ Marnaud wahisemo kuvuza abantu umuziki kuko yakuze yifuza kuvamo dogiteri ariko ntabashe kubigeraho
Ni cyo gitaramo cya mbere Bien Aime nk'umuhanzi ku gite cye agiye gukora kuva Sauti Sol yatangaza gutandukana kwayo muri Gicurasi
Bien-Aime n'umugore we n'umujyanama we mu by'umuziki yizera ko amufite kuba atari muri Sauti Sol bitazamuhungabanya cyane nk'umuhanzi
Ubumwe Grande Hotel, MTN na Heineken mu baterankunga bakuru b'iki gitaramo cya Marnaud Music Therapy
TANGA IGITECYEREZO